Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe ku itariki 7 Gicurasi, uyu mwaka, Usabimana Marcel na Nzeyimana Sylver bafite abantu barindwi bikekwa ko bari bagiye kubacuruza mu gihugu cya Kenya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko Usabimana, uri mu kigero cy’imyaka 26, akaba akomoka mu murenge wa Karama, mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu kagari ka Kamashashi, mu murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, ahagana mu ma saha kumi y’umugoroba afite abasore batatu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 22.
SP Mbabazi yasobanuye ko Usabimana yafatiwe mu modoka yavaga aho abagenzi bategera imodoka i Kanombe yerekezaga aho na none bazitegera i Nyabugogo, akaba ari ho yagombaga kubashyikiriza Nzeyimana wari uhamutegereje, bakaba baragendaga bavugana kuri terefone igendanwa, Nzeyimana agenda amubaza aho ageze.
Usabimana yavuze ko Nzeyimana yagombaga kubajyanana n’abandi basore bane nawe yafatanywe amaze kubinjiza mu modoka yagombaga kuberekeza aho bari babajyanye.
SP Mbabazi yavuze ko Nzeyimana, nawe uri mu kigero cy’imyaka 26, ukomoka mu murenge wa Gatumba, mu karere ka Ngororero, yafatanywe bariya basore bane nabo bari mu kigero cy’imyaka ya bariya bafatanywe Usabimana mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Batatu muri aba basore bane bakomoka mu karere ka Ngororero, naho umwe akomoka mu ka Kamonyi.
SP Mbabazi yakanguriye abaturage kujya bima amatwi abantu bashobora kubabwira ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi keza mu biguhu byo mu mahanga, kuko bene abo bantu bigaragaza nk’abagwaneza kandi baba bagamije kujya kubakoresha imirimo y’agahato kandi nta gihembo iyo baba babajyanye.
Yavuze ko Usabimana na Nzeyimana bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane niba hari abandi baba bafite uruhare muri iki cyaha.
Umwe muri abo basore bane bafatanywe Nzeyimana, uri mu kigero cy’imyaka 23 w’umunyeshuri, yavuze ko atari azi ubwoko bw’akazi yari agiye gukora.
Yagize ati:" Njye nari nzi gusa ko ngiye gukora akazi. Sinari nzi ubwoko bwako."
Ingingo y’251 y’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza: akoresheje ubushukanyi, imbaraga, ibikangisho n’ ubundi buryo bw’agahato, yishingikirije ibibazo umuntu afitanye n’ubuyobozi, ubutabera, ubupfubyi, ubukene, kwibana, ubumenyi buke, imirimo ivunanye, umuryango w’indahekana, ibura ry’akazi, uburwayi, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, icyuho mu itegeko n’ibindi byatuma umuntu muzima akora ibyo atatekereje; ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).
Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.
Kinyarwanda
English











