Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KICUKIRO: Babiri bafatanywe Litiro 1000 za Mazutu bacuruzaga binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, yafashe abantu babiri bacuruzaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko  Mazutu ingana na litiro 1000.

Zafatiwe mu mukwabu wabereye mu mudugudu wa Bisambu, akagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga, nyuma yo kuzisanga mu rugo ba nyirazo batuyemo, ari naho bazicururizaga, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko hakozwe umukwabu nyuma yo kumenya ko hari abantu bavoma amakamyo atwara mazutu, wo gufata abacyekwaho kuyigura no kuyicuruza rwihishwa.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru y’uko hari amakamyo ba nyirayo bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cyo kwibwa mazutu n’ababa bagamije kuyigurisha, hateguwe igikorwa cyo gushakisha no gufata abacyekwaho ibyo bikorwa, ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Bisambu, hafatirwa litiro 1000 zari mu ngunguru imwe n’amajerekani 44 n’izindi ngunguru 12 zari zarashizemo mazutu.”

Yakomeje ati: “Muri urwo rugo hafatiwe abagore babiri umwe ufite imyaka 30 y’amavuko n’undi ufite 19, nyuma y’uko umugabo bafatanyaga ubwo bucuruzi yahise atoroka akibona inzego z’umutekano, kuri ubu aracyarimo gushakishwa.”

SP Twajamahoro yasobanuye ko ibikomoka kuri Peteroli bicuruzwa n’ubifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi bigacururizwa kuri sitayo zizwi, agira inama abantu kwirinda ubucuruzi butemewe nk’ubu kuko bishobora guteza inkongi y'umuriro abagize umuryango bagashya ndetse bikaba byakongeza no mu baturanyi.

Yashimiye abatanze amakuru kugira ngo iyi mazutu yacuruzwaga mu buryo butemewe ifatwe, asaba  n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe  y’abakora bene ubu bucuruzi ndetse n’ibindi byaha kugira ngo bafatwe bakurikiranwe.