Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro : Afungiwe gutanga ruswa, kwigana ikirango gitangwa n’urwego rwa Leta no kudatanga imisoro

Muyenzi James afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro  nyuma yo gufatanwa ku itariki 5 Gicurasi, uyu mwaka, amakarito 186 y’ubwoko bw’inzoga bwitwa Gorilla Gin yengera mu ruganda rwe rwitwa CEJA Supplied Ltd, ruherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Niboyi, mu karere ka Kicukiro, ziriho ibirango by’ibyiganano bigaragaza ko zasorewe, ibi akaba yarabikoreye kugirango atazisorera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi yabwiye itangazamakuru ko Polisi imaze gufata izo nzoga, Muyenzi, uri mu kigero cy’imyaka 43 yahamagaye umwe mu bapolisi bari bazifashe amubwira ko ashaka ko babivuganaho, maze baramutegereza, abasanga aho bakunze kwita RWANDEX, maze amubwira ko ashaka kumuha ruswa maze akazirekura ndetse no kureka kumukurikiranaho  ibyaha bifitanye isano n’ibyo birango by’ibihimbano biri kuri izi nzoga.

SP Mbabazi yavuze ko Muyenzi yahise ubwo ahamagara uwitwa Muvandimwe François Régis, umukozi we, amubwira kumuzanira amafaranga, maze ahageze (RWANDEX) akuramo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda ayaha uwo mupolisi nka ruswa kugirango amukorere ibyo yari amaze kumusaba binyuranyije n’amategeko ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Muyenzi na Muvandimwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Yakanguriye abaturage kwirinda kudatanga imisoro, kudatanga ruswa no kwirinda guhimba cyangwa kwigana ibirango birimo iby’inzego za Leta ndetse no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange batanga amakuru ku gihe ku babikoze cyangwa abateganya kubikora.

Yagize ati" Ruswa, kudatanga imisoro n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi bigira ingaruka mbi no ku iterambere ry’uwabikoze."

Ingingo y’369 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Ingingo ya 606 ivuga ko guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko Umuntu wese: wigana ikirango cya Leta; wigana cyangwa uhindura tembure, udupapuro dufite agaciro k’amatembure n’ibirango bikoreshwa mu izina rya Leta; wigana kashe, tembure cyangwa ikirango bikoreshwa n’umutegetsi uwo ari we wese; wigana impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa cyangwa impapuro z’ubutegetsi zikoreshwa mu nteko zashyizweho n’Itegeko Nshinga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu nkiko zose; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Iya 641 ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.