Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, ku itariki 13 Kanama 2015, yigishije abakora irondo 184 bo mu mirenge ya Kanombe na Nyarugunga ibitera inkongi kandi abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya no kuzikumira aho batuye.
Yabahereye iki kiganiro aho bari mu mahugurwa y’icyumweru, bakaba bari kuyigishirizwamo uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha, ibitera inkongi no kubakangurira kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya no kuzikumira.
Uretse aba ACP Seminega yahuguriye mu kagari ka Rubirizi (Kanombe) no mu ka Nonko (Nyarugunga), bene ayo mahugurwa ari gukorwa kandi no mu yindi mirenge igize aka karere, akaba hose yaratangiye ku itariki 11 Kanama 2015 bikaba biteganyijwe ko azasozwa ku itariki 18 Kanama 2015.
ACP Seminega yasobanuriye abo bakora irondo muri iyi mirenge ya Kanombe na Nyarugunga ko umuriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe , aribyo ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu ndetse n’umwuka.
Yababwiye ko inkongi zibasira inyubako , igasozi, ibinyabiziga, n’ibindi, ziterwa ahanini no kwirara, ukutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi bucye kurizo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.
Ibindi yabamenyesheje biziteza harimo kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba biteza sirikuwi ari nayo iba intandaro y’inkongi.
Iz'igasozi, ACP Seminega yababwiye ko ziterwa n’ibisigazwa by’itabi biba bicyaka bijugunywa ku gasozi, ibikorwa byo gutwika amakara n’ubuvumvu, n’abatwika nkana amashyamba, ibyatsi n’ibihuru kugira ngo imvura izagwe isanga byarahiye bityo babone ubwatsi butoshye bw’amatungo.
Yabasobanuriye ko inkongi zitewe n’ibyatsi, parasitike, n’iz’ibintu bikoze mu biti bizimishwa amazi mu gihe ibisukwa nka esansi, mazuti, godoro, peterori, n’ibindi bizimishwa urufuro na puderi byabugenewe na gazi caribonike.
ACP Seminega yababwiye ko gazi zaka nka methane, propane, acetyline, zizimishwa urifuro na puderi byabugenewe mu gihe ibyuma nka aliminium, uranium, zinc, magnesium, lithium, hakoreshwa puderi (ifu yo mu ruganda yagenewe kuzimya ibyuma byafashwe n’inkongi).
Inkongi zitewe n’amashanyarazi yababwiye ko zo bazizimisha gazi caribonike, puderi yakorewe mu nganda yabugenewe, ibitaka n’umucanga byumutse.
Yababwiye ko imiriro yatewe n’amavuta atetswe azimnywa n’umwenda wabugenewe (Fire blanket) n’umuti utose wo mu ruganda wagenewe kuzimya amavuta atekeshwa.
Yagiriye inama abo bakora irondo bo muri iyi mirenge yombi kutajugunya imiriro ku gasozi no gukora imirimo yo gutwika amakara n’ubuvumvu mu bushishozi ku buryo itateza inkongi, kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi mu nyubako zabo, kandi bakiga uko bikoreshwa no kwita ku buzima bwabyo harimo kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima ndetse abasaba kuzabikangurira abaturanyi babo.
Ibindi yabasabye gukora kugira ngo birinde guteza inkongi harimo kutabika ibikomoka kuri Peterori mu ngo zabo nka Lisansi, kutajya kure ya buji, itara, itadowa no kubizimya mbere yo kujya kurwama.
ACP Seminega yabasobanuriye ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi ashobora gukoresha umucanga, amazi, ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi ariko agakupa amashanyarazi mbere ya byose kandi agahungisha ibintu bitarafatwa n’inkongi.
Yagiriye inama abubaka kubahiriza igishushanyombonera kugira ngo byoroshye ibikorwa by’ubutabazi mu gihe habaye inkongi , naho abatwara ibinyabiziga akaba yarabibukije kujya babererekera imodoka igiye mu gikorwa cy’ubutabazi no kugira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi mu modoka zabo.
Yababwiye kandi kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange igihe cyose batari kubikoresha.
Yashoje ikiganiro cye ababwira ati: "Kubahiriza ibi ni byiza ariko ntibikuraho guhamagara Polisi y'u Rwanda ku gihe mu gihe habaye inkongi kuko hari igihe umuriro ushobora kurenga ubushobozi bw’abakoresha biriya bikoresho by’ibanze".
Imirongo ya terefone yababwiye kujya bahamagara ni: 112 n’111 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.
Kinyarwanda
English











