Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abayobozi n’abarimu bahuguwe ku kwirinda inkongi z’umuriro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kanama, mu kagari ka Kamashashi umurenge wa Nyarugunga, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga ryahaye abayobozi na bamwe mu barimu bagera kuri 70 ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi z’umuriro.

Inspector of Police (IP) Dieudonné Mutaganda ukora muri iri shami, yasobanuriye abo bayobozi ko ahanini inkongi z’umuriro ziterwa n’ibibazo by’amashanyarazi biterwa n’uburyo amashanyarazi akwirakwije mu nzu (installation) bushobora kuba budasobanutse ku buryo insinga ubwazo zakurura impanuka, ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kudakoresha inyubako ibyo zagenewe, uburangare n’ibindi.

Yababwiye kandi ko kugirango birinde inkongi z’umuriro haba ku bigo by’amashuri no mu ngo zabo, bakwiye kwirinda kunywera tabi hafi y’ahantu hari essence cyangwa ibindi bintu byose bishobora kwaka, kwirinda kgusiga buji n’amakara byaka mu nzu nta muntu mukuru uhari n’ibindi.

IP Mutaganda yakomeje asaba aba bayobozi kwihutira gushyira kizimyamwoto mu bigo byabo aho bishobora kwifashishwa mu mu gukora ubutabazi mu gihe impanuka zibaye.

Abitabiriye aya mahugurwa y’umunsi umwe bakaba beretswe uko babigenza igihe ibigo cyangwa ingo zabo zibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho basabwe gukoresha amazi n’umusenyi mu gihe bazimya izo nkongi.

Yababwiye kandi ko igihe cyose bakenera ubufasha ku bijyanye n’inkongi z’umuriro bahamagara nimero za Polisi zikurikira bagatabarwa vuba arizo: 111, 07888311224, 07888311120 na 0788311335.

Muri aya mahugurwa kandi  Inspector of Police (IP),Hamdun Twizeyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Kicukiro, yaboneyeho umwanya wo gusaba aba bayobozi kongerera ingufu amatsinda (Clubs) yo kurwanya ibyaha mu bigo byabo, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, guta amashuri n’ibindi.

Yabasabye kandi gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora mu bigo byabo n’aho batuye, abasaba ko bajya bihutira kugeza abantu nk’abo ku nzego zishinzwe umutekano hakiri kare batarakora ibyaha.