Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro : Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gukomeza imikoranire myiza n’inzego z’umutekano

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ukwakira, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano barenga 600 bo mu karere ka Kicukiro bagiranye inama na Polisi ikorera muri ako karere, ikaba yabereye muri Hotel Hilltop, baganira ku kibazo cy’urusaku rubuza umudendezo abaturage, icuruzwwa ry’abantu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Superintendent of Police (CSP) Fred Ndoli, yabasabye gukomeza kugira imikoranire myiza n’inzego z’umutekano aho yagize ati:”Mujye mwwihutira gutungira agatoki Polisi uwo ariwe wese wakwishora mu byaha, kuko ababikora baba bari hagati mu baturagemuyobora”.

Yakomeje avuga ko iyo mikoranire myiza na Polisi izatuma nta byaha bikorerwa aho batuye, dore ko hari bamwe mu banyabyaha baherutse gufatirwa mu karere ka Kicukiro batanzwe n’abaturage.

Ku kibazo cy’urusaku rwa nijoro, CSP Ndoli yababwiye ko ari ikibazo umujyi wa Kigali uri kwitaho, dore ko mu minsi ishize hari abatawe muri yombi bazira icyo cyaha.

Yababwiye kandi ko bakomeza kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko ari icyaha gihangayikishije igihugu, anabasaba kubibwira abaturage bayobora bakongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari bimwe mu bihungabanya umutekano.