Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abayobozi b’ibyiciro bitandukanye basabwe kongera imbaraga mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro, ku itariki 12 Ugushyingo 2015, yahuguye abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bo mu mirenge ya Gatenga na Kagarama yo mu karere ka Kicukiro ku bijyanye n’inshingano zabo, aha bakaba barasabwe kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kugira ngo umutekano urusheho gusugira muri aka karere .

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yitabiriwe n’abarenga 200 akaba yarabereye ku biro by’iyi mirenge, abayitabiriye akaba ari abayobozi b’urubyiruko n’inzego z’abagore, abajyanama b’ubuzima, n’abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bo muri iyi mirenge yombi.

Abo mu murenge wa Gatenga bahuguwe na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana , akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro, naho abo mu wa Kagarama bakaba barahuguwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Mashami, akaba ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage  hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu murenge wa Kagarama.

 Aba bayobozi b’ibi byiciro bashimiwe uruhare bagira mu kwicungira umutekano ariko basabwa kongera imbaraga mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

IP Twizeyimana yabwiye abo mu murenge wa Gatenga ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi kuko bituma icyaha gikumirwa naho mu gihe cyabaye bigatuma uwagikoze afatwa vuga.

Mu byo yabigishije harimo ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ibiritera, ubwoko bw’ibiyobyabwenge,  ingaruka zabyo, n’uburyo bwo kubirwanya.

Yabasobanuriye ko ibyo byaha kimwe n’ibindi bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi kandi ko kubera baba badatekereza neza bakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko biteza umutekano muke, bityo abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

IP Twizeyimana yababwiye kandi kuba inyangamugayo kandi bagakangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.

Umwe mu bahuguwe akaba ari umujyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga witwa Kabisibwa Bernardine yagize ati:" Guhugurirwa hamwe byagize umusaruro kuko twunguranye ibitekerezo ku buryo twarushaho gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse no hagati yacu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’ibindi byaha muri rusange. Iyi nana ni ingenzi kuko yakanguye intekerezo zacu ku bijyanye no kwita ndetse no gusohoza ibyo dushinzwe."

Yabwiye abahuguranywe na we gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ingamba bafatiye hamwe.