Abayobozi 72 b’Amakoperative atanu y’Abakaraningufu bakorera hirya no hino mu karere ka Kicukiro biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’umusanzu wabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.
Uyu ni umwe mu myanzuro bafashe mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 20 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana.
Abakaraningufu bakorera mu karere ka Kicukiro bibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe bise Icyerekezo Gishya.
IP Twizeyimana yabwiye abo bayobozi b’ayo mashyirahamwe atanu ati ,"Kutagira amakenga bishobora gutuma mufasha abanyabyaha kugera ku migambi yabo. Mu byo bashobora kubakoresha harimo kubikoreza ibiyobyabwenge, ibyibano na magendu mubivana ahantu runaka mubijyana ahandi. Mukwiye kurangwa n’ubushishozi; kandi igihe mubonye ibintu byose bitemewe n’amategeko mugatanga vuba ayo makuru."
Yababwiye ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi mu gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha kubera ko inzego zibishinzwe zimenya ko hari ikintu gishobora guhungabanya umutekano kirimo gutegurwa; bityo zikagikumira.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Icyerekezo Gishya, Nkundunkundiye Bosco yabwiye bagenzi be ati," Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twirengagize ko mu mitwaro twikorera, dupakira, ndetse n’iyo dupakurura hashobora kubamo ibintu bitemewe n’amategeko nk’uko twabisobanuriwe na Polisi. Tugomba rero kurangwa n’amakenga kugira ngo twirinde kuba ibikoresho by’abanyabyaha; kandi igihe hari uwo duketseho ibyaha tukabimenyesha vuba Polisi."
Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange.
Iyi nama y’Abayobozi b’Amakoperative atanu y’Abakaraningufu bakorera mu karere ka Kicukiro ije ikurikira izindi zahuje Polisi n’abakora iyi mirimo zirimo iyabaye ku itariki 6 z’uku kwezi yahuje abarenga 130 bakorera mu isoko rya Ziniya riri mu murenge wa Niboyi.
Mu rwego rwo gufatanya kurwanya ibyaha, ku itariki 3 Kamena umwaka ushize abakora iyi mirimo 68 bakorera mu Mujyi wa Nyanza, mu karere ka Nyanza bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English











