Abayoboke b’Itorero rya ADEPR basaga igihumbi bo mu murenge wa Gatenga basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya amakimbirane mu muryango nyarwanda. Ibi babisabwe ku itariki ya 5 Kanama mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye ku rusengero rw’iri torero, mu kagari ka Karambo. Ni igiterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:” Umuryango uzira amakimbirane “. Abakirisitu b’iri torero bagaragaje ububi n’ingaruka z’amakimbirane ku baturage babinyujije mu ndirimbo z'amakorari, no mu ijambo ry'Imana.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo Assistant Inspector of Police (AIP) Theogene Hakuzimana wari muri icyo giterane yabwiye abo bakirisitu ko umuryango udashobora gutera imbere mu gihe urangwamo amakimbirane. Yagize ati:” iyo mu rugo harimo amakimbirane hagati y’abashakanye bigira ingaruka kuri bose; abana ntibiga, umutungo urasesagurwa, abashakanye rimwe na rimwe usanga umwe aca inyuma mugenzi we, habamo intonganya za buri gihe n’ibindi’. AIP Hakuzimana yasabye abakirisitu b’iri torero gufata iya mbere bakagira uruhare mu mibanire myiza y’abaturanyi babo ahavutse ibibazo bagafasha kubikemura hakiri kare.
Yababwiye kandi ko mu butumwa bw’ijambo ry’Imana batanga hirya no hino aho batuye bajya banakangurira n’abandi baturage muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha. Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe aho batuye mu midugudu ku miryango bazi ibanye nabi kugira ngo inzego z'ubuyobozi zibasure zibaganirize.
Pasiteri Rudasingwa Claude, ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu, we yavuze ko mbere na mbere itorero rishingiye ku miryango. Yasabye abakirisitu b’iri torero kugira uruhare mu guhindura imiryango irangwamo amakimbirane. Yashimye inama Polisi yagiriye abakirisitu, yemeza ko inama bagiriwe hari aho zihurira n’ubutumwa buri mu ijambo ry’Imana (Bibiliya). Yasabye abakirisitu gushyira mu bikorwa inama bagiriwe ndetse baharanira kuba intangarugero aho bari hirya no hino.
English









