Abakirisitu 400 bo mu murenge wa Gahanga mu Kagari ka Kagasa mu karere ka Kicukiro barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.
Ibi babisabwe ku itariki ya 07 Kanama 2018 mu giterane cyahuje abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bahuriyemo, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:” Umuryango uzira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’amakimbirane”. Ubu butumwa bwanyujijwe mu ndirimbo z’amakorali, no mu ijambo ry’Imana aho abakirisitu basobanurirwaga ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge n’amakimbirane cyane cyane ayo mu miryango, ndetse basabwa kugira uruhare mu kubikumira.
Ubwo yaganiraga n’abari muri icyo giterane, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga, Assistant Inspector of Police (AIP) Franc Munyambi, yagarutse ku ngaruka n’ububi bw’ibiyobyabwenge muri rusange harimo inzoga z’inkorano zitemewe.
Yabwiye abo bakirisitu ati:” Ibiyobyabwenge nibyo ntandaro y’amakimbirane mu miryango, urugomo, gukubita no gukomeretsa ndetse rimwe na rimwe havamo n’impfu rimwe na rimwe, ubukene mu miryango, n’ibindi byaha”.
Yasabye by’umwihariko urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge ahubwo bagafata iya mbere mu kubirwanya no ku bikumira binyuze mu guhanahana amakuru n’inzego z’ umutekano ku muntu ariwe wese waba ucyekwaho kubicuruza cyangwa kubinywa.
Yasabye kandi abari bitabiriye iki giterane kwirinda amakimbirane yo mu ngo ahubwo bagatungira agatoki abayobozi ingo bazi zibanye nabi ku girango abayobozi babegere babagire inama,babafashe gukemura ibibazo bafitanye
Abitabiriye iki giterane bishimiye inama bagiriwe maze nk’abakirisitu biyemeza gufasha abaturage kuva mu byaha cyane cyane babagezaho ijambo ry’Imana no kugira inama abaturage zo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.
English









