amategeko y’umuhanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Abarenga 200 bahuriye muri COTAVEMA (Cooperative Taxi Velo Masaka) bakorera mu murenge wa Masaka,akarere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2014 bagiranye inama nurwego ruhuza polisi n’abaturage ruzwi nka Community Policing, baganira uburyo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubahiriza amategeko y’umuhanda, kurwanya no guca no kwirinda ibiyobyabwenge.
Iyi nama yabereye mucyumba cy’inama cy’umurenge wa Masaka ikaba yaritabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Ndoba Roger ari kumwe na CIP J.Claude Kabandana.
Umuyobozi wa koperative y’abatwara abagenzi kumagare mu murenge wa Masaka Munyeragwe Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibahora hafi ndetse ikanabagira inama.
Yakomeje asaba ko Polisi ifatanije n’ubuyobozi bw’umurenge babategurira amahugurwa y’icyumweru bakigishwa uburyo bagira uruhare mugucunga umutekano bakumira ibyaha ndetse bakanigishwa indangagaciro z’umunyarwanda bikabafasha gukora akazi kabo neza.
Yasabye bagenzi be gufatanya na Polisi guhashya icyahungabanya umutekano, kuko nta mutekano ntibashobora kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka Ndoba Roger yashimiye abatwara abagenzi ku magare ubushake bafite bwo kwibumbira muri Koperative imwe, bikagabanya akajagari k’amakoperative menshi ahakorera ndetse agabira umwe muri iryo ishyirahamwe Habineza Protais igare .
Ndoba yasoje abasaba gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo umuganda, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gushyira abana mu mashuri n’izindi, ndetse anabizeza ko n’ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
CIP J.Claude Kabandana ushinzwe ubukangurambaga muri Community Policing yasabye abatwara abagenzi ku magare bakorera mu murenge wa Masaka gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, abasaba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bakirinda gutwara abantu n’imizigo kuko byabateza impanuka.
CIP Kabandana yanabashishikarije gushyira amatara ku magare nutugarura rumuri kugirango babashe gukora ingendo zabo na nijoro nta ngorane kuko gukoresha amagare atagira amatara nijoro bishobora guteza impanuka.
Akaba yakomeje abashimira kubera uruhare rwabo mu gukumira magendu n’ibiyobyabwenge, gutangira amakuru ku gihe ku muntu wese baketseho icyaha.
Kinyarwanda
English











