Mu nama yahuje abahuriye mu makoperative y’abatwara abagenzi ku magare bahuriye mu mashyirahamwe COTAVEGA, C.T.V.K, TWUNGUBUMWE KARAMBO, ATAVENI na COTRAVEKI bakorera mu mirenge ya Gatenga, Kagarama, Niboye na Masaka yo mu karere ka Kicukiro bose hamwe 215, kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2014 bagiranye inama na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro, baganira uburyo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba, kubahiriza amategeko y’umuhanda, kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye Nirere M.Rose wari witabiriye iyi nama, yasabye abatwara abagenzi ku magare, kwibumbira mu mashyirahamwe, abasaba gushaka n’imyambaro ibaranga iriho na nimero y’umuntu kugirango habungabungwe umutekano wabo.
Nirere yasoje abasaba gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo umuganda, ubwisungane mu kwivuza, gushyira abana mu mashuri n’izindi, ndetse anabizeza ko n’ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana.yasabye abatwara abagenzi ku magare bakorera muri iyo mirenge kugumya kubahiriza amategeko y’umuhanda, abasaba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bakirinda gutwara abantu n’imizigo kuko hari ababikora, anabashishikariza kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda.
IP Twizeyimana yashimye kubera uruhare rwabo mu gukumira magendu n’ibiyobyabwenge, kubera gutangira amakuru ku gihe ku muntu wese bakekaho ibi byaha atari mu gihe bari mu kazi gusa, ahubwo bagatanga n’ay’aho batuye, ndetse nay’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano
Nyuma y’iyi nama, umuyobozi wa koperative y’abatwara abantu n’imizigo ku magare mu murenge wa Kicukiro Nkurikiyimana Vincent yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufasha ihora ibaha harimo no kubagira inama.
Yanibukije bagenzi be ko bagomba kumenya ko urubyiruko arirwo rufite uruhare runini mu kwiyubakira igihugu, kuko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda kandi arirwo rufite imbaraga.
Yasoje asaba bagenzi be gufatanya na Polisi guhashya icyahungabanya umutekano, kuko nta mutekano ntibashobora kwiteza imbere bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.
Umwe mu batwara abagenzi ku magare mu murenge wa Gatenga Sekamana Haruna yashimiye Polisi uburyo ikomeza kubitaho, ibahuriza hamwe ndetse ikanabaha impanuro zituma batagwa mu byaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English











