Abaturage bo mu mudugudu wa w’Umurava akagari ka Nyakabanda umurenge wa Niboye akarere ka Kicukiro, bafatanyije na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2014 bataye muri yombi umutekamutwe witwa Nsengiyumva Aimé Emmanuel w’imyaka 34, wafatiwe mu cyuho ashuka abacuruzi ko ari umukozi w’akarere ka Kicukiro, akababwira ko ari kureba ko bafite ipatanti cyangwa ko bacuruza amashashi, hanyuma aho asanze bafite ibicuruzwa biri mu mashashi akabaka ruswa ngo atabafungisha.
Ubusanzwe uyu Nsengiyumva yavukiye mu kagari ka Nyagahinika umurenge wa Kigeyo akarere ka Rutsiro, akaba yari atuye mu kagari ka Gako umurenge wa Rusororo akarere ka Gasabo.
Kugirango uyu mutekamutwe afatwe, ni amakuru yatanzwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano nabo bakaba bari babibwiwe n’ umumotari witwa Uwimana Emmanuel w’imyaka 23, aho agira ati:” Naje mpamagawe n’umugenzi ngo mutware, mpageze nsanga umucuruzi witwa Dusabimana Emeritha w’imyaka 29 avuga ko mu iduka rye haje umuntu akamusaka avuga ko ari umukozi w’akarere ka Kicukiro, ko arimo kugenzura Ipatanti no kureba niba nta mashashi bacuruza, asanzemo isukari iri mu mashashi, amwaka ibihumbi 50 kugirango amubabarire”.
Uyu mumotari yahise akurikira uyu mutekamutwe kuko yari agiye no mu rindi duka, amubajije ikarita y’akazi arayibura, nibwo hayise ahamagara abagize komite zo kwicungira umutekano bo muri uwo mudugudu, nabo bahamagara Polisi imuta muri yombi.
Uyu mutekamutwe Nsengiyumva akimara gufatwa, yahise yiyemerera ko atari umukozi w’akarere, aho yagize ati:” Nibyo koko ntabwo ndi umukozi w’akarere, ahubwo nakangaga aba bacuruzi ngo ndebe ko nabona amafaranga yo kujyana mama kwa muganga kuko nabuze ubundi bufasha”.
Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yatangaje ko Nsengiyumva wafashwe ashuka abaturage yiyitirira umurimo adakora atari ubwa mbere yari afatiwe iki cyaha, kuko nyuma yo gufatwa yasanganywe urupapuro yafunguriweho ku itariki ya 30 Mata 2014.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police (CIP) Anastase Karango, yatangaje ko iperereza rikomeje kugirango niba hari abandi bari inyuma y’ubu bwambuzi bushukana nabo batabwe muri yombi bashyikirizwe ubutabera. Yasabye kandi abacuruzi kujya baka ikarita y’akazi umuntu uje ababwira ko ari mu kazi kandi batamuzi cyangwa atambaye imyenda y’akazi.
Nsengiyumva ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Kinyarwanda
English










