Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police (CIP) Anastase Karango aributsa ko inzoga z’inkorano zangiza ubuzima , bityo buri wese akaba akwiye kugira uruhare mu ikumirwa ryabo birinda kubikora, kubicuruza ndetse no kubinywa, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano y’umuntu wese ubikora cyangwa ubicuruza mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Ibi CIP Karango yabivuze kuwa kane tariki ya 8 Gicurasi, nyuma y’aho we afatanyije n’abaturage b’akagari ka Kagina umurenge wa Kicukiro bamennye litiro 700 z’inzoga itemewe bakunze kwita “Igisasu”.
Ndayisabye Theophile w’imyaka 36 ukomoka mu kagari ka Karambo umurenge wa Gatenga, akaba yarafatiwe mu kagari ka Kagina umurenge wa Kicukiro ashaka abamugurira izo nzoga, icyo gihe zikaba zari mu modoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Corona ifite pulaki RAA524D.
CIP Kabango yavuze ko kumena ibi biyobyabwenge biri mu rwego rwo kubirwanya, kuko ahanini ari nabyo bituma ababinkoresha bakora ibyaha cyane cyane iby’urugomo, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Yakomeje yibutsa abaturage gukomeza gutangira amakuru yose yatuma umutekano wabo uhungabana ku gihe, akaba yagize atí “Uruhare rwanyu rurakenewe kandi ni ingirakamaro mu kurwanya ibyaha”.
Iki gikorwa kikaba cyari cyanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage wabwiye abari aho ko bakwiye kwirinda ibihuha, kandi bagashyikiriza inzego z’umutekano abawuhungabanya.
Jesca Nyiraneza umwe mu baturage bari aho, yagize ati” Izi nzoga nizo zitera kutumvikana kw’imiryango, kuko ababinyweye iyo bamaze gusinda, batangira gukora ibyaha nko kurwana,kwiba n’ibindi.

Kinyarwanda
English










