Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro : Abaturage barakangurirwa gukumira ibyaha

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza abaturage bo mu murenge wa Gatenga ,akagari ka  Karambo na kagari ka Kinunga bakanguriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha aho batuye.

Ibi bakaba babikanguriwe mu nama yabahuje n’abayobozi b’ibanze na Polisi mu rwego rwo kureba ibyagezweho mu mutekano no gufata ingamba zo gukomeza kuwubunga bunga.

Iyi nama yabereye muri santeri ya Gashyekero ikaba yari yitabiriwe n’umuhuzabikorwa w’umurenge wa Gikondo Nathan Kanyesigye ,na Alex Mugabo w’umurenge wa Gatenga bakanguriye abaturage gukomeza kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego zishinzwe gucunga umutekano kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Babashimiye uburyo bakona na Polisi batanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa mu duce dutandukanye batuyemo.

Alex Mugabo w’umurenge Gatenga yashimiye abafatanya bikorwa barimo Polisi y’u Rwanda uruhare igira mukurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ndetse niribera mungo.

Yasabye abaturage gukomeza kongera ingufu mu gucunga umutekano, bakaza amarondo kugira ngo imirenge yabo ikomeze kuba intangarugero mu gucunga umutekano.

Inspector of Police ( IP ) , Hamdun Twizeyimana ,ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage muri ako karere yabwiye abitabiriye inama ko umutekano ari ingezi ukaba ari n’ipfundo ry’iterambere.

Yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babarinda kunywa ibiyobyabwenge, maze yibutsa abacuruza mu tubari nabanyiri utubari kudaha abana ibisindihsa batarageza ku myaka 18.

Yasabye abaturage gukaza amarondo kandi bagatangira amakuru ku gihe mu gihe hari cyo babona cyahungabanya umutekano.