Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro : Abaturage ba Kigarama bakanguriwe kwicungira umutekano

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage , yagiranye inama n’abaturage b’umurenge wa  Kigarama barebera hamwe   ibyo bagezeho mu iterambere ry’akarere kabo banafatira hamwe ingamba zo urushaho kubumbatira umutekano.

Uri iyo nama, yagize ati  « Ni uruhare rwacu kurinda umutekano n’ibikorwa  by’amajyambere twagezeho kugirango  hatagira udusubiza inyuma, tukirinda buri wese  ushobora guhungabanya umutekano, kuko umutekano ariwoshingiro ry’iterambere.

Ndamage  yashimiye abaturage ubufatanye bwiza bugaragara  hagati yabo n’inzego z’umutekano ,abasaba gomeza gukorana na Polisi kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba.

Yibukije abaturage ko bagomba  kwirinda ibihuha  kuko bibatesha umwanya bikababuza gukora ngo biteze imbere .

Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage muri ako karere, yabashimiye imikoranire myiza irangwa hagatiya bo na Polisi abasaba gukomeza kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kuko bituma habaho gukumira ibyaha bitaraba.

Yabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge ndetse bakarushaho kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.