Ku itariki ya 31 Ukuboza 2013, abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga, akagari ka Kagasa bahawe ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa.
Iki gikorwa kikaba cyari mu rwego rwo gukangurira abaturage b’Umurenge wa Gahanga kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo dore ko uyu murenge ariwo wagaragayemo ibikorwa byinshi by’ihohoterwa ugereranyije n’indi mirenge yo mu karere ka Kicukiro, umwaka ushize w’2013 nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda ikorere muri ako karere.
Abahawe ibyo biganiro byo kurwanya ihohoterwa bari barindwi bakaba batangaza ko bagiye gushyira ingufu nyinshi mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo mu kagari kabo ka Kagasa.
Abashinzwe kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iryo mu ngo bakaba baraganirijwe kuri ibi bikurikira: Uruhare rwabo mu gucunga umutekano banakumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gutanga amakuru kugihe kugira ngo habeho gukumira ihohoterwa, imikoranire yabo n’izindi nzego ndetse no gukora urutonde rw’ingo zibanye nabi zigasurwa babifashijwemo na Polisi n’ubuyobozi bubakuriye.
Igikorwa nk’iki cyo gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo kizanakomereza mu tundi tugari twose tugize umurenge wa Gahanga ndetse no mu yindi mirenge igize akarere ka Kicukiro nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera muri ako karere.
Mu karere ka Kicukiro hakaba harashyizwe ingufu nyinshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo, ibi bikaba bigaragazwa n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ako karere bwanatumye hubakwa ikigo gishinzwe kwakira abahuye n’ihohoterwa ndetse n’abandi bashaka gutanga amakuru ku ihohoterwa, icyo kigo kikaba cyaratashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize w’2013.