Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha bukorwa hirya no hino mu gihugu, tariki ya 21 Ukwakira, abanyeshuri 550 b’ishuri ryisumbuye College George Fox Kagarama (CGFK) mu karere ka Kicukiro nibo  bahawe ubwo butumwa. Basabwe kuba maso bakirinda abashobora kubashuka bagamije kubashora mu bikorwa bibi.

Ushinzwe imikoranire myiza  ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana yaganirije aba banyeshuri ku ngingo eshatu: icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yababwiye ko urubyiruko arirwo cyane cyane abanyabyaha bashuka bakarushora mu bikorwa bibi by’icuruzwa ry’abantu, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi, akomeza avuga ko abaturage bamenye uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:” urubyiruko mufite uruhare rukomeye mu gusigasira uutekano dufite; murasabwa kujya mutanga amakuru vuba kugira ngo habeho gukumira hakiri kare ibyaha bitaraba”.

Yakomeje kandi ababwira ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha  kibangamiye isi muri iki gihe ; ariko ko mu gihugu cyacu bidakunze kuhagaragara; ko n’iyo byaba inshuro imwe, biba ari uburenganzira bwa muntu bubangamiwe.

IP Twizeyimana yagize ati:” ntimukizere abantu hirya no hino babizeza ibitangaza bitandukanye, kuko  baba bagamije kubabeshya babashora mu mirimo ivunanye nta gihembo, kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi  n’urukozasoni, cyane cyane abakobwa nibo baba bashukwa cyane ndetse rimwe na rimwe bakabakuraho bimwe mu bice by’umubiri”.

Yasabye uru rubyiruko kujya batanga amakuru y’abantu babashuka bashaka kubajyana hanze y’igihugu.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yabasabye gukorana cyane na Polisi y’u Rwanda bayigezaho amakuru y’ababicuruza n’ababinywa kugira ngo bigishwe  ndetse bafashwe kugaruka mu murongo mwiza ndetse ababicuruza bafatwe kugira ngo ikwirakwizwa ryabyo ricike burundu.

Abanyeshuri kandi bibukijwe ku burenganzira bwabo, basabwa kudaceceka mu gihe habayeho ihohoterwa haba ku mashuri ndetse n’aho batuye.