Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama, kuri uyu wa 13 Gashyantare yaganirije abanyeshuri bagera ku 650 bo mu kigo cya College George Fox de kagarama ibasaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge inda zitateganijwe ndetse n’ibindi byaha.
Ibiganiro byatanzwe na Chief Inspector of Police(CIP) Seraphine Nyirandikubwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kicukiro.
CIP Nyirandikubwimana yabwiye abanyeshuri ko gukoresha ibiyobyabwenge nta cyo bigeza ku muntu uretse kumuviramo kwishora mu ngeso mbi aribyo bituma akora ibyaha bitandukanye byamuviramo kubura ubuzima, gutakarizwa ikizere no gufungwa bigatuma ibyo yari arimo bihagarara.
Yagize ati:” Ni mwe Rwanda rw’ejo, mukwiye kugira intumbero nziza y’ejo hazaza ariko kugira ngo mubigereho, murasabwa kwirinda icyintu cyose cyabashora mu ngeso mbi nko gukoresha ibiyobyabwenge kuko iyo mubinyoye byangiza ubwonko kwiga nti bibe bigishobotse cyangwa se mugafungwa bityo mukaba mwiyiciye ejo hazaza heza.”
Yakomeje ababwira ko gukoresha ibiyobyabwenge ariyo ntandaro yo gukora ibindi byaha birimo gufata abana b’abakobwa kungufu rimwe na rimwe bikabaviramo gutwara inda zitateguwe bagacikiza amashuri ,ubujura, urugomo, guhohotera n’ibindi.
CIP Nyirandikubwimana yanabaganirije ku icuruzwa ry’abantu ababwirako bagomba kwirinda umuntu uwo ariwe wese ubabwira ko agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu kuko baba bababeshya iyo babatwaye bakabagezayo babakoresha imirimo y’ingufu, bakabashora mu busambanyi abandi bakabatoza kuba intagondwa bityo bikabicira ubuzima bakiri bato.
Yagize ati:” Mujye mwirinda bene nk’abo baza bababeshya, mugerageze kunyurwa n’ibyo ababyeyi banyu babaha kugira ngo muzabashe kugera ku ntumbero yanyu nziza mwiyemeje.”
Yabasabye gushyiraho amatsinda (Clubs) yo gukumira no kurwanya ibyaha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bagafatanya n’inzego zitandukanye batangira amakuru ku gihe.
Umuyobozi w’iki kigo Kibinda Sebaga Aimable yavuze ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri ndetse n’abarezi, asaba ko Polisi yajya ibitanga kenshi mu bigo bitandukanye kuko bifasha abanyeshuri kumva no gusobanukirwa neza maze bagafata ingamba zo kwirinda no gukumira ibyaha.
Abanyeshuri bashimiye impanuro nziza bahawe na Polisi, bayizeza ko bagiye kuzishyira mu bikorwa bakaba abafatanyabikorwa batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.
Kinyarwanda
English











