Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abanyeshuri baakomeje guhabwa ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

Ku itariki ya 15 Gicurasi mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro, mu ishuri  ryisumbuye rya   Ecole Secondaire Scientifique Hamdan bin Rashid ESS-HBR/Kimisange hatanzwe ibiganiro ku banyeshuri bahiga bari kumwe n’abarezi n’abayobozi  babo, bose hamwe barenga 220.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kicukiro, Assistant Inspector of Police (AIP) Hamdun Twizeyimana, yaganirije aba banyeshuri n’abarezi babo Ibiyobyabwenge icyo aricyo, anababwira amoko y’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda, abamenyesha ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse banafatira hamwe ingamba zo kubyirinda.

AIP Twizeyimana yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, anabashishikariza  no gutanga amakuru y’ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.

Yanabahaye kandi ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu n’ishimutwa ry’abana. Abanyeshuri baganirijwe amoko yihohoterwa, basobanurirwa uko aya mahohoterwa ahagaze mu Rwanda.

Abanyeshuri  bamaze guhabwa ibi biganiro bafashe ingamba yo gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha Club kandi biyemeza ko barwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ko bazarwanya ihohoterwa bigishijwe haba aho bari cyangwa mungo batahamo.

Abanyeshuri  biyemeje kujya batangira amakuru kugihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo, biyemeje kandi kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukangurira bagenzi babo ko batagomba kwishora mu biyobyabwenge kimwe n’uko bazakangurira urubyiruko rutiga kutabyishoramo.