Trending Now

Kicukiro: Abanyerondo bibukijwe gukora akazi kabo Kinyamwuga

Abakora irondo ry’umwuga mu Kagali ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro bibukijwe ko gukora kinyamwuga aribyo bizatuma abaturage babagirira ikizere bakanyurwa n’ibyo  bakora mu kazi kabo ko   gucunga umutekano.

Mu kiganuro aba banyerondo bahawe na Chief Inspector of Police (CIP) Augustin Mushumba uyobora station ya Polisi ya Nyarugunga, basabwe gushyira imbere ikinyabupfura n’umwete mu byo bakora kuko ngo aribyo shingiro rya byose.

CIP Augustin Mushumba yavuze ko kurinda umutekano bisaba imyitwarire myiza kugira ngo ababikora barusheho kugirirwa icyizere.

Yagize ati “imyitwarire myiza, yongera icyizere mu bo mukorana nabo mukorera. Niyo mpamvu busabwa kurangwa n’ikinyabupfura n’umwete mu kazi kuko aribyo bibahesha icyizere.”

Yibukije aba banyerondo gutanga amakuru y’ahakekwa ibiyobyabwenge kuko ngo kenshi aribyo bikurura ibyaha bibuza ituze abaturage.

Yagize ati “Gutanga amakuru arebana n’ibiyobyabwege ku gihe, bizaborohereza akazi kuko biza kwisonga mu guhungabanya umutekano.”

Abanyerondo basabwe gutanga amakuru ku byo babona bishobora kuba birenze ubushozi bwabo kugira ngo bunganirwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

 Bibukijwe kuba imboni y’umutekano, kandi bibutswa kugendera kure icyatuma isura yabo ihindana.

Mu izina ry’abanyerondo bo mu kagali ka Rwimbogo, Bayiro Pascal ushinzwe imyitwarire y’abanyerondo mu murenge wa Nyarugunga yashimiye polisi y’u Rwanda ko ikomeza kubaba hafi.

Bayiro yavuze ko kwibutswa inshingano zabo kenshi bibafasha kunoza akazi kabo.

Yagize ati “Turashima ko polisi idahwema kutuba hafi, bigatuma turushaho gutunganya akazi kacu neza. Tukaba dusaba ko twajya duhugurwa kenshi kubirebana no gucunga  umutekano.”

Aba banyerondo b’umwuga bemerewe kujya baganirizwa kenshi kugira ngo babashe kuzirikana indangagaciro zikwiye kubaranga nk’abanyamwuga.

Ubusanzwe station ya Nyarugunga igira gahunda yo gusura abanyerondo ba buri kagali mu tugali 3 tugize uyu umurenge wa Nyarugunga rimwe mu cyumweru.

Aba bakora irondo mu kagali ka Rwimbogo bavuze ko nyuma yo guhabwa iki kiganiro bagiye kurushaho kunoza akazi kabo kandi barushaho gukorana n’izindi nzego kugira ngo umutekano urusheho kuba nta makemwa.