Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abanyerondo basabwe gukorana akazi bashinzwe ubunyangamugayo

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Kicuriko ku bufatanye n’inzego z’ibanze yahuguye abanyerondo b’umwuga bo mu murenge wa Kigarama, ibasaba kurangwa n’ubunyangamugayo kuko aribyo bigaragaza umunyamwuga nyawe.

Abahuguwe bagera 100 basabwe gutekereza ko inshingano bafite zo gucunga umutekano zitoroshye kandi bakarushaho kuzinoza kugirango bakomeze bagirirwe icyizere nabo bakorera aribo baturage.

Chief Inspector of Police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro yabwiye aba banyerondo ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura no kubaha akazi bakora kuko aribyo bizabafasha gukora kinyamwuga.

Yagize ati “Muhabwa akazi kugira ngo mubungabunge umutekano w’abo mushinzwe kuwurindira ndetse n’ibyabo, iyo rero uhungabanye nimwe mu bibazwa bwa mbere nk’abantu bari bawushinzwe. Niyo mpamvu tubasaba gukora kinyamwuga mwubahiriza amabwiriza agenga umurimo mukora murushaho kurangwa n’imyitwaririre myiza”.

Yabasabye kurwanya ubujura ubwo aribwo bwose ndetse n’ibindi byaha byahungabanya umutekano w’aho bashinzwe kurinda. 

CIP Nyirandikubwimana yababwiye kandi ko nubwo bashinzwe kurinda amazu atuwemo n’adatuwemwo ko badafite uburenganzira bwo gucumbikiramo uwariwe wese batabiherewe uburenganzira na nyir’inzu kandi nawe yabimenyesheje ubuyobozi.

Yagize ati “Muzirinde gucumbikira abantu batazwi mu mudugudu ahubwo niba mubonye bene nk’abo baza babasaba icumbi mujye mwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kuko hari igihe ari aba baje gushaka amakuru y’uko bazahiba cyangwa se ari abagamije guhungabanya umutekano”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bwerankori Jean de Dieu Kayumba yabwiye aba banyerondo ko bashyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi kugira ngo zizabafashe kuramba ku kazi kabo biteze imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Inama yasoje buri wese afashe umwanzuro wo kuba ijisho rya mugenzi we no kongera uruhare bagira mu gucunga mutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.