Kuri sitasiyo ya Polisi Gikondo hafungiye abantu umunani(8) barimo abagore babiri, Kwishaka Angelique w’imyaka 17 na Mukagakwaya Petronile w’imyaka 48 y’amavuko, bose bakaba barafatanwe udupfunyika 7436 tw’urumogi bivugwa ko bafatiwe ahantu hatandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko abo bose bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge( Anti-Naricotics Unit-ANU) kubufatanye n’abaturage batanze amakuru.
CIP Umutesi yavuze ko barindwi (7) bose bafatiwe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro usibye Ndayisenga Innocent alias Ganda w’imyaka 36 wafatiwe mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi aruhetse kuri moto ye RC 585 F.
Yagize ati:” Uyu mugabo usanzwe ari umumotari yafashwe ahetse kuri moto ye udupfunyika 4000 tw’urumogi ava mu karere ka Rulindo aruzanye mu mujyi wa Kigali kurukwirakwiza mubarucuruza barwo.”
Yavuze kandi ko mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro hafatiwe moto RE 278 E itwawe na kwishaka Fulgence ayihetseho urumogi akaba ari nayo yafashaga abo bandi bose bafatiwe muri ako karere gutunda no gukwirakwiza urwo rumogi.
CIP Umutesi yavuze ko abo bose kuri uyu wa 18 Werurwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.
Yaburiye abantu bakishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubireka kuko nta kiza bazigera babikuramo uretse guhomba, gufungwa no kubangiriza ubuzima.
Yagize ati:” Polisi n’izindi nzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage bahagurukiye kurwanya uwari we wese ufite aho ahurira n’ibiyobyabwenge. Turabagira inama rero yo kubireka kuko ubifatanwe ahura n’ingaruka ku giti cye ndetse n’umuryango we ari naho hava kudindira mu iterambere ryabo kuko bahatakariza byinshi bitewe n’ibihano bihabwa ubifatanwe.”
Yaboneyeho gushimira iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ku kazi keza rikora ko guhashya no kurwanya ibiyobyabwenge, anashimira n’undi wese ugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge atanga amakuru kuri uru rwego rushinzwe kubirwanya cyangwa n’izindi nzego.
Kinyarwanda
English











