Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abantu 221 b’inzego z’umutekano bashoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha

Mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 22 ugushyingo 2014 hashojwe amahugurwa y’iminsi ine yahuje abantu 221 b’inzego zinyuranye z’umutekano agamije kubakangurira kwirinda no gukumira ibyaha.

Ayo mahugurwa akaba yarabereye mu kigo kigisha imyuga cya kicukiro,muri ayo mahugurwa kandi umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage  yashimiye inzego z’umutekano kubera ubwitange n’umurava zikorana ababwira ko guhugurwa ari imwe mu nzira zo kurinda umutekano w’igihugu.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi mirongo icyenda (90), abasirikare icumi(10), 111 abashinzwe umutekano mu turere ijana na cumi n’umwe(111) (DASSO),n’abandi icumi(10) bari mu nkeragutabara,akaba yaribanze ku itegeko rishyiraho urwego rw’umutekano munzego z’ibanze arirwo DASSO bakamenya ububasha inshingano n’imikorere yarwo,kurwanya inkongi z’imiriro,kurwanya urusaku,kurinda ahabereye icyaha no gusobanurirwa urwego rwa commuinity policing icyo aricyo n’amahame yarwo.

Umuyobozi wa Polisi mumujyi wa Kigali ACP, Rogers Rutikanga yahamagariye inzego z’umutekano guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ibikorwa byose binyuranye n’amategeko.

Yongeyeho kandi ababwira ko abanyabyaha badasinzira ahubwo bahora bahinduranya amayeri abaganisha kubyaha n’ibindi bikorwa bibi,kubera izo mpamvu dukwiye guhuza imbaraga tukarwanya ibyo bikorwa  
ACP Rutikanga yasabye inzego z’umutekano kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagatanga ingero nziza mumiyoborere yabo.Yababwiye ko bagomba gukoresha neza ubumenyi bafite no kubusangira na bagenzi babo  mu rwego rwo gukumira no kurinda ibyaha aho batuye ndetse no mugihugu hose.