Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Mu rwego rwo gushakira hamwe umutekano n’abaturage bose, kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Kanama 2015, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga ku bamotari nk’uko bwatangijwe mu minsi ishize hagamijwe kubakangurira kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Nyakanga 2015, kuri sitade y’Ishuri ry’imyuga rya Kicukiro(IPRC)  mu karere ka Kicukiro, abamotari bagera ku 1253,  bahawe  ikiganiro ku ruhare rwabo mu    gukumira no kurwanya ibyaha, bihatira gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kandi bafatanya nazo ngo hahashywe abanyabyaha iyo bava bakagera mu karere kabo.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Assistant Commissionner of Police(ACP) Elias Mwesigye umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ari nawe wari  mushyitsi mukuru muri icyo kiganiro,  yabasobanuriye ko guhanahana amakuru kandi ku gihe ari inkingi ikomeye y’umutekano n’amajyambere arambye bageza ku gihugu binyuze muri serivisi baha abaturage.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rw’ubwikorezi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muhorane isuku mu kazi kanyu.”

ACP Mwesigye  yasobanuriye abakora uyu mwuga ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, aha akaba yaratanze urugero rwo kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga harimo kuyihamagaza, kuyitaba, cyangwa kuyandikamo ubutumwa bugufi.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi n’uko ikinyabiziga kitameze meza, ubumenyi buke bw’ugitwaye, umuvuduko ukabije, no gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa unaniwe.

Yagize ati:"Kutubahiriza amategeko n’amabwirizwa bigenga imikoreshereze y’umuhanda bitera impanuka, zikaba zangiza ibikorwa bitandukanye, kandi zikomeretsa bamwe mu bakoresha umuhanda, rimwe na rimwe zigahitana bamwe muribo."

ACP Mwesigye yakanguriye abashaka gukora uyu mwuga kubanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo gutwara bene ibi binyabiziga, icyemezo kimwemerera kuwukora, n’ubwishingizi, kandi bakabigendana igihe cyose babitwaye.

Yababwiye kandi kutanywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi , aha akaba yarabasobanuriye ko bishobora gutuma bakora cyangwa bateza impanuka kuko nta bwenge baba bafite mu gihe babinyoye.

Yagize ati:"Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa n’ukubahiza amategeko n’ababwiriza bigenga ikoreshwa ryawo".

Yabibukije kujya bagira amakenga y’abo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko, kandi ababwira kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe  y'ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Bwana Uzayisaba Alex , umunyamabanga nshingwabikorwa  w’ihuriro ry’abamotari FECOTAMO, yashimiye Polisi y’u Rwanda yegera abamotari, akaba yavuze ko bibafasha mu myitwarire yabo y’akazi no mu buzima busanzwe.

Yakomeje agira inama abo abereye umuyoobzi ku umutekano bawugira uwabo kandi buri gihe bakamenyesha inzego zishinzwe umutekano uwo bakeka ko yaba atwaye ibiyobyabwenge cyangwa n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano.

Muri iki kiganiro, abamotari bagaragaje ko bafite ubushake mu kubahiriza amategeko bafatanya n’inzego zose kandi berekana uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano atarabikora.