Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KICUKIRO: Abakozi b'uruganda rwa Polybags Rwanda bahuguwe ku kuzimya inkongi

Kuri uyu wa 18 Kanama, Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi (FRB) ryahuguye abakozi 85  b'uruganda rwa Polybags Rwanda Ltd. rukora imifuka ruherereye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga,  bahuguwe ku kuzimya inkongi.

Abahuguwe uko ari 85  barimo abayobozi b'uruganda, abakozi bashinzwe umutekano n'abashinzwe amashanyarazi mu ruganda.

Inspector of police (IP) Boniface Runyange watanze amahugurwa yavuze ko ari mu rwego rw'ubukangurambaga buhoraho iri ishami ryatangije hagamijwe guhugura ibigo bya Leta, ibyigenga, inganda  n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nko ku masoko n'ahandi  hantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kubakangurira kwirinda inkongi cyane cyane  izishobora gutezwa n'imikoreshereze mibi ya gazi zo gutekerano ndetse n'izishobora gutezwa n'amashanyarazi.

Yagize ati: "Nk'uko biri mu nshingano zacu twaje ku butumire bw'uru ruganda, duhugura abarukoreramo kugira ngo babashe kugira ubumenyi bwo gukumira ibishobora guhungabanya umutekano n'ituze rya abarukoreramo byaturuka ku nkongi.

Yakomeje agira ati:"Nk'uko inkongi cyane izikomoka ku  mikoreshereze ya gazi zimaze kugaragara ko zigenda ziyongera, aba bahuguwe kugira ngo bazashobore guhangana n'inkongi bahura nazo zikiri ntoya mu ngo zabo kandi turizera bazasangira ubumenyi n'abandi haba aho batuye n'ahandi bashobora gukorera.

 Muhizi Marcel, umuyobozi w'uru ruganda rwa  Polybags Rwanda Ltd. yashimiye Polisi y'u Rwanda yemeye ubusabe bwabo kugira ngo babafashe kubahugurira abakozi babo ku bijyanye no kuzimya inkongi.

Yashishikarije abandi bafite inganda gufatanya na Polisi kugira ngo abakozi babo babone ubumenyi ku bijyanye no kuzimya inkongi.

Mujyarugamba Jean Nepo, umwe mu bahuguwe ukora muri uru ruganda yagize ati:"Mu by'ukuri nta bumenyi nari mfite ku bijyanye no kuzimya inkongi usibye ko natekerezaga ko  nakwirwanaho  mu buryo gakondo mu gihe naba mpuye n'inkongi. Ibikoresho bizimya inkongi sinarinzi kubikoresha ariko cyane cyane ikindi nungutse ni uburyo nazimya inkongi ziturutse kuri gazi ntwikira ikibatsi nkoresheje ikiringiti cyangwa isume bitose cyangwa umufuniko w'isafuriya nabyo nabimenye kuri uyu munsi.
 
Ubu rero ngiye gusangiza ubumenyi nungukiye hano n'abandi bataragira amahirwe yo guhugurwa."

Ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi, rirakangurira abaturage kujya abahamagara Polisi igihe habaye inkongi kuri izi nimero zikurikira :111,112 (imirongo itishyuzwa) cyangwa 0788311224. Mu majyaruguru: (0788311024), lburengerazuba:0788311023, Iburasirazuba: (0788311025), Umupaka wa Rusumo: 0788380 615, Amajyepfo:  0788311449, Umujyi wa Kigali UTC (Nyarugenge): 0788380436, Remera: 0788380467, Special Economic Zone: 0788380427.