Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abakora irondo ry’umwuga bibukijwe kongera imbaraga mu kazi kabo

Mu gihe twegereza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya, ku itariki ya 8 Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yakoranye inama n’abakora irondo ry’umwuga barenga 100 bakorera mu murenge wa Kagarama, bibutswa kongera imbaraga mu kazi kabo ko kubungabunga umutekano ngo hatazagira ikiwuhungabanya.

Umuyobzi wa Polisi mu karere Ka Kicukiro Senior Superintendent of Police (SSP) Celestin Kamali, yabasabye gukaza amarondo cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru abanyarwanda berekezamo, abasaba kuzibanda ahakunze kuboneka ibibazo cyane cyane hafi y’utubari n’aho abantu bidagadurira.

Yagize ati: Murabizi mu minsi mikuru abantu baba bishimye bigatuma hari abarara hirya no hino mu tubari n’aho bidagadurira, rimwe na rimwe abagizi ba nabi bakaba bagirira nabi ushatse gutaha bakamwambura ibye cyangwa bakamukomeretsa. Mu Rwanda dufite umutekano ariko namwe mugomba gushyiraho akanyu mu kuwubungabunga.”

Yakomeje ababwira ko n’ubwo bajya aho ariko batagomba kwibagirwa ingo z’abaturage aho yavuze ati:”Na none ariko ntimwakwibanda ku tubari ngo mwibagirwe mu nsisiro, kuko abajura bashobora kwitwikira ijoro abaturage bagiye kwidagadura bakabatwara utwabo. Mujye mwigabamo amatsinda mukwirakwire hose”.

SSP Kamali yakanguriye aba banyerondo kurwanya ibiyobyabwenge na Magendu bikunze kuza mu murenge wa Masaka no mu karere ka Kicukiro muri rusange biva mu turere bihana imbibi.

Yagize ati:”Hari inzoga z’inkorano, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bikunze kuza mu karere ka Kicukiro biturutse mu mirenge duturanye yo mu tundi turere. Ni ngombwa rero ko gihe mukora amarondo mwakwibanda ku kurinda imbibi zúmurenge wanyu mukabikumira.”

Aba banyerondo bashimiye Polisi yú Rwanda uburyo ibegera ikabagira inama, banasaba ko Polisi yazabategurira amahugurwa ajyanye n’umwuga bakora ndetse n’amategeko.

Umuyobozi w’umurenge wa Masaka Ndoba Roger, nawe wari witabiriye ibi biganiro yashimiye aba banyerondo akazi bakora anabasezeranya ko mu minsi ya vuba bazabagezahoimpuzankano n’ibikoresho by’akazi.

N’ubwo raporo zitangwa n’inzego z’umutekano zigaragaza ko mu karere ka Kicukiro nta bibazo bidasanzwe by’ihungabana ry’umutekano bikunze kuhagaragara, Polisi ndetse n’ubayobozi bw’inzego z’ibanze basaba abaturage kutirara, ahubwo bagakomeza gusigasira umutekano mwiza bafite, bakomeza gutangira amakuru ku gihe y’icyawuhungabanya.