Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Nyarugunga bagera kuri 181 bakanguriwe kunoza akazi kabo kandi bagashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha n’ibindi byose byahungabanya umutekano mu gace bakoreramo by’umwihariko no mu gihugu muri rusange.
Babikanguriwe mu mpera z’icyumweru dushoje, mu nama bagiranye na Polisi ikorera muri aka karere ka Kicukiro ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge bakoreramo, ikaba yarabereye mu kagari ka Kamashashi. Ibiganiro bagiranye byari bigamije kubongerera ubumenyi mu byo bashinzwe kugira ngo barusheho gukora neza akazi kabo.
Bahahwe ikiganiro na Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana ushinzwe guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abatuye akarere ka Kicukiro. Yari kumwe n’umuyobozi w’umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve.
Ibiganiro bagiranye nabo byibanze ku buryo batahura ibyahungabanya umutekano, kubikumira, n’uburyo bukwiriye bwo gutanga amakuru bayahanahana hagati yabo, ndetse n’uko bayahanahana n’izindi nzego.
Mu ijambo yabagejejeho anatangiza inama, Uwamahoro yabashimiye uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa; ibi bikaba bituma aho batuye harangwa n’umutekano.
Yabasabye guhesha isura nziza imirimo bakora agira ati,"Imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo ni ingenzi ku muntu wese ushaka gutunganya ibyo ashinzwe. Mwirinde ubusinzi n’ibindi bikorwa byabatesha agaciro."
Yababwiye ati,"Mugomba kwirinda gusuzugura amakuru muhawe; ahubwo mukwiriye kuyasesengura; mwasanga yerekeranye n’ikintu gishobora guhungabanya umutekano mukagikumira; mwabona birenze ubushobozi bwanyu mukabimenyesha inzego zibishinzwe”.
Uwamahoro yabasabye gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ubujura bwo mu ngo n’ububera ku mihanda bukorerwa ahanini igitsinagore; aho ababukora babashikuza amashakoshi, telefone n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranye na bo, CIP Twizeyimana yababwiye ati,"Nk’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mukwiriye gutanga urugero mu kubahiriza amategeko. Iyo umujura cyangwa undi munyacyaha avuye mu gace yagikoreyemo akajya mu kandi kugira ngo adafatwa, guhanahana amakuru vuba bituma afatwa. Mujye rero muyahanahana n’inzego zirimo iz’umutekano ndetse no hagati yanyu ku gihe."
Yagarutse ku kamaro ko gutanga no guhanahana amakuru ku gihe agira ati," Iyo inzego zibishinzwe zimenye vuba ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibyahungabanya umutekano zifatanya kubikumira; bityo umutekano ugakomeza kubungabungwa no gusigasirwa."
Yabasabye gufatanya n’izindi nzego kurwanya itundwa, icuruzwa, ikoreshwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge bigisha abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo ingaruka zabyo. Yabibukije ko bagomba kwirinda guhutaza umuntu bafashe bamucyekaho icyaha cyangwa ibyaha runaka; ahubwo ko bagomba kumutwara neza bakamushyikiriza Polisi cyangwa izindi nzego zishinzwe gukurikirana ibyo bamucyekaho.
Mu bindi yatanzeho ikiganiro, harimo kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro, icuruzwa ry’abantu , ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, uburyo bwiza irondo rikorwamo ndetse no gutanga raporo y’uko ryagenze; aha bakaba braanahawe impuzankano nshya y’akazi bakora.
Kinyarwanda
English











