Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abakora irondo basabwe kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa

Abakora irondo  mu  murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kicukiro basabwe kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa haba mu mirimo bashinzwe ndetse n’ahandi.

Ibi babisabwe ku itariki 3 Ugushyingo mu nama bagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Vestine Gasengayire n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama, Inspector of Police (IP) Gilbert Nsengiyumva.

Iyo nama yitabiriwe n’abakora irondo bagera kuri 250.Yabereye mu kagari ka Bwerankori.

Mu butumwa  bwe; Gasengayire yababwiye ati:" Uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano ruragaragara; kandi turabibashimira. Murasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari bwo muzizerwa."

Yabasabye gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ibyaha birimo  ubujura bwo mu ngo  no ku mihanda bukorerwa ahanini  igitsina gore; aho ababukora babashikuza amashakoshi, telefone , n’ibindi.

IP Nsengiyumva yababwiye  ati:" Nk’abafatanyabikorwa mu kubungabunga no kubumbatira umutekano mukwiriye  kuba urugero rwiza mu kubahiriza amategeko. Kurwanya no gukumira ibikorwa by’ubujura  bisaba kumenya aho bikorerwa, ababikora  n’aho baba; muri make mugomba kuba mufite amakuru ahagije y’uburyo bikorwamo ."

Avuga ku kamaro ko guhanahana amakuru ku gihe, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama yagize ati:"Iyo umujura cyangwa undi munyacyaha avuye mu gace yagikoreyemo akajya mu kandi kugira ngo adafatwa, guhanahana amakuru vuba bituma afatwa . Mujye rero muyahanahana n’inzego zirimo iz’umutekano ndetse no hagati yanyu."

Yabasabye kutagira uwo bahutaza mu mirimo bashinzwe, aha akaba yarababwiye ko ukekwaho icyaha agomba gushyikirizwa Polisi cyangwa izindi nzego zishinzwe kumukurikirana.

Iyo nama yasojwe abakora irondo bayitabiriye biyemeje gushyira imbaraga mu gukumira ubujura n’ibindi byaha muri rusange bafatanyije n’abandi baturage .