Abakaraningufu barenga 130 bakorera mu isoko rya Ziniya riri mu murenge wa Kicukiro , mu karere ka Kicukiro biyemeje kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’umusanzu wabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.
Ibi babyiyemeje ku itariki 6 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana.
Abo bakaraningufu bibumbiye mu mashyirahamwe abiri, ari yo: Igisubizo na Tuzamurane .
IP Twizeyimana yababwiye ko mu mitwaro bapakira bakanapakurura mu modoka, ndetse n’iyo bikorera hashobora kubamo ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda; bityo ko bakwiye kugira amakenga, kandi igihe babibonye bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zibari hafi.
Yagize ati,"Kutagira amakenga bishobora gutuma mukoreshwa n’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu mubafasha kubitunda babivana mu gace kamwe babijyana ahandi. Mushobora kandi kwisanga mwikoreye magendu cyangwa ibyibano bitewe n’amakenga make. Murasabwa rero kurangwa n’ubushishozi kugira ngo mwirinde gufasha abanyabyaha kugera ku migambi yabo."
Yababwiye kandi ati,"Ntibikunda kubaho ko umuntu arwanya icyo akora. Niba mwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, mugomba mbere na mbere kubyirinda. Umwigisha agomba gutanga urugero rwiza."
IP Twizeyimana yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Iyo inzego z’umutekano zimenye ko hari ikintu gishobora kuwuhungabanya kirimo gutegurwa, zifatanya n’izindi nzego kugikumira. Murasabwa kuba ijisho ry’umutekano aho muri hose."
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Igisubizo, Bucyanayandi Innocent yabwiye bagenzi be ati,"Muzirikane ko iyi mirimo idutunze ikanadutungira abacu tuyikora nta nkomyi kubera ko igihugu gifite umutekano usesuye. Ibyo biduha umukoro wo kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya cyose aho kiva kikagera; ariko na none utera uburezi arabwibanza; bishatse kuvuga ko tugomba kuba Indakemwa ."
Yijeje Polisi ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange.
Bamwe mu bakora iyi mirimo yo gupakira, gupakurura no kwikorera imitwaro bashyizeho amahuriro yo gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English











