Ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro n’ubuyobozi bw’aka karere , kuri iki cyumweru taliki ya 30 Mata , yatanze amahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe abagize komite zo kwicungira umutekano(CPCs) bo mu mirenge ya Kicukiro na Kagarama yo mu karere ka Kicukiro.
Abahuguwe bose hamwe akaba ari 72 baturuka mu midugudu 36 ; bakaba barahawe amasomo y’ibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing aho bakanguriwe kuba inyangamugayo, bibutswa inshingano zabo, zirimo gutangira amakuru ku gihe no gufasha abaturage gusobanukirwa no kwirindira umutekano no gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha .
Bakanguriwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge, bigishwa uko bashaka amakuru n’uburyo bayatanga kandi bakayatangira igihe.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Superintendent of Police(SP) Sano Nkeramugaba mu kiganiro yabahaye, yasabye abitabiriye amahugurwa gukaza amarondo kandi bagatanga serivise nziza aho bakorera mu mirenge no mu tugari , ndetse no kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe kubikumira no kubirwanya.
SP Sano yagize ati: “Mujye musobanurira abaturanyi banyu ko umutekano wabo n’ibyabo bagomba kuwugiramo uruhare rugaragara, muharanire kuzana ituze n’umutekano mu baturage muyoboye kandi nabo mubatoze uwo muco.”
Yasabye kandi abagize uru rwego kujya bakangurira abandi kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, no guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kugikora.
Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Kicukiro, Aimable Kalisa wari muri aya mahugurwa asozwa, yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kubungabunga umutekano maze aboneraho gushima Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Kicukiro kuba barateguye amahugurwa ku gukangurira komite z’abashinzwe kwicungira umutekano (CPC’s) kwibuka inshingano zabo maze ashimira abayatanze ndetse n’abayakurikiranye.
Yasabye CPC’s bahuguwe gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko kandi bagakaza amarondo mu midugudu, kuko hatariho umutekano nta terambere ryabaho.
Abahuguwe kandi bahawe ubumenyi kubijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, gutanga amakuru ku gihe, ndetse no gukemura amakimbirane.
Kinyarwanda
English











