Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe kongera imbaraga mu gukumira ibyaha

Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bagera kuri 38 baturuka mu midugudu 19 yo  mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro  bahawe amahugurwa yo kwicungira umutekano no kunoza imikorere ku italiki ya 4 Gicurasi.

Ni amahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Kicukiro, akaba yari ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere, Aaron Muhikira bakaba basabye abayitabiriye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wabo, hagamijwe gukomeza kwicungira umutekano.

IP Twizeyimana yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, anaboneraho umwanya wo kubasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ryaba irikorerwa abana  n’abantu bakuru ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Yasoje abasaba gufatanya imbaraga bakabumbatira umutekano, aho yagize ati:”Gukorera hamwe ni ngombwa kugirango umunyarwanda n’umutungo we abe mu Rwanda atekanye.Tugomba kogera ingufu mu kuwubungabunga, cyane cyane dukaza amarondo, tukirinda ko hari abanyabyaha  baduca mu rihumye”.

Mu bindi IP Twizeyimana yabaganirijeho harimo  gukunda igihugu n’uburere mboneragihugu, indangagaciro zikwiye kuranga CPCs, uko bagomba gukorana  n’izindi nzego, isuku n’isukura ndetse no kubungabunga no kurengera ibidukikije. 

Muhikira ushinzwe imiyoborere mu karere yababwiye ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zishinzwe umutekano gusa, ahubwo ko umuryango nyarwanda wose ukwiye kuwugiramo uruhare cyane cyane abari muri komite zo kwicungira umutekano, bagahora bari maso kandi bakihutira gutanga amakuru y’icyo babona cyahungabanya umutekano.

Nyuma y’ibiganiro, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, bishimira ibisubizo bahawe, bafata ingamba z’uko impanuro bakuye muri bi biganiro bagiye kuzishyira mu bikorwa ndetse bagashyira imbaraga mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe

Ntakirutimana JMV wo mu kagari ka Kanserege, umwe muri CPCs wari witabiriye aya mahugurwa , yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa idahwema kubaha, avuga ko amahugurwa nk’aya ndetse no guhura n’abayobozi kenshi bibaha imbaraga zo gukora akazi kabo neza ndetse n’abaturage bakabubaha cyane cyane iyo bari kugenzura ko amarondo akora neza cyangwa iyo bari mu zindi nshingano zabo.

Amahugurwa nk’aya akaba yabereye no mu mirenge ya Kicukiro na Kagarama, akaba azanakomereza no mu yindi mirenge igize aka karere.