Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abagize inzego z’utugari n’imidugudu bakanguriwe gusigasira umutekano

Abaganirijwe ni abayobozi  b’imidugudu, abashinzwe umutekano mu tugari ndetse n’abavuga rikumvikana, bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ndetse n’ubuyobozi bw’akarere. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza bibera mu kagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, ibiganiro byibanze ku kubumbatira umutekano bahereye ku midugudu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ibiganiro byatanzwe na Chief Inspector of Police(CIP) Seraphine Nyirandikubwimana, ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yari kumwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kicukiro, Muhikirwa Aaron.

CIP Nyirandikubwimana yakanguriye abari bitabiriye amahugurwa gufasha abaturage mu gukomeza kubumbatira umutekano kandi bakajya babasobanurira ko umutekano bagomba kuwugiramo uruhare.

Ni muri urwo rwego yasabye ko buri mudugudu ugomba kugira ikayi y’umutekano, iyi kayi ikazajya ibafasha kumenya abantu bashya baje mu mudugudu.

Yagize ati: “Muri buri mudugudu hakaba ikayi yandikwamo abashyitsi bawujemo, hamenyekana aho bavuye n’igihe bazahamara. Ibi bizabafasha kumenya uwabahungabanyiriza umutekano.”

Yakomeje abasaba kongera gukangurira abaturage kugira itara ry’umutekano, aho buri rugo rusabwa kugira itara rimurika nijoro rikorohereza abaraye irondo.

Ati:  “Ubusanzwe hariho amabwiriza y’umujyi wa Kigali asaba buri muturage kugira itara ry’umutekano ku nzu ye. Iri tara rifasha abaraye irondo kandi rikanafasha nyiri urugo kuko nta mujura cyangwa undi mugizi wa nabi wajya ahantu habona.”

CIP Nyirandikubwimana yakomeje yibutsa aba bayobozi ku midugudu n’utugari kujya basubira inyuma bakaganiriza abaturage ibyo baba babwiwe bityo buri muturage akumva ko nawe afite uruhare ku bimukorerwa cyane cyane umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano kigakumirwa kitaraba.

Muhikirwa Aaron, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kicukiro yibukije aba babyobozi ko iterambere ryose igihugu kirimo kubagezaho rituruka ku kuba hari umutekano,abasaba gukomeza kuwusigasira.

Ati: “Murabona iterambere igihugu cyacu kirimo kutugezaho, byose ni uko dufite umutekano. Hari ibikorwa remezo turimo kubaka nk’akarere, murasabwa kubifata neza mukabirinda ntihagire ubyangiza.”

Yakomeje abakangurira gukora cyane kugira ngo  barusheho kuzamura imibereho yabo, bakamenya kurya indyo yuzuye ndetse bakagira isuku ku mubiri, ku myambaro ndetse no mu mazu batahamo.

Abari bitabiriye ibiganiro bageraga kuri 60 bishimiye ibiganiro bahawe basezeranya ko bagiye gukosora ibitagendaga neza, ariko cyane cyane bakegera abaturage bakabagaragariza uruhare rwabo ku mutekano w’igihugu wo nkingi y’iterambere.