Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abagabo 2 batawe muri yombi bakekwaho ubujura

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yataye  muri yombi abagabo 2 bakekwaho gutobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo, bakaba bafatiwe mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga,  Akarere ka Kicukiro.

Abafashwe ni Ndengewenayo Viateur w’imyaka 32 usanzwe ari umumotari,  na Ndorimana Bosco Bosco w’imyaka 33 usanzwe asudira , ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya  Kicukiro.

Nk’uko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro Chief Superitendent of Police (CSP) Johnson Ntaganda abitangaza, ngo hari hamaze iminsi havugwa ubujura bw’ibikoresho byo mu nzu, abaturage bagakeka aba bagabo ko aribo babiba, niko kubimenyesha Polisi nayo kuri uyu wa gatanu saa tatu ikora umukwabo wo kubasaka, bageze mu nzu zabo basangamo televisiyo 3, Mudasobwa 1, Radiyo nini 2 na Decoderi 1.

Ngendahimana Viateur wiyemerera iki cyaha, avuga ko ubu bujura babumazemo igihe kirekire kandi bakaba bakora ari itsinda rinini, bakaba biba hirya no hino mu mujyi wa Kigali, akavuga koabo bakorana  bajya kwiba bagatobora amazu, bagatwara ibyo basanzemo, we akaba avuga ko abashakira isoko.

CSP Ntaganda uyobora Polisi mukarere ka Kicukiro , yakomeje atangaza  ko iperereza rikomeje kugirango n’ abandi bari inyuma y’ubu bujura bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Yanasabye abantu kwirinda kujya baraza ibikoresho byabo bifite agaciro  kure y’aho barara, kuko ariho aba bajura batobora bakabyiba batumva.