Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano basabwe kongera imbaraga mu kazi kabo

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Kicukiro habereye inama yahuje abafatanyabikorwa ba Polisi mu gucunga umutekano barimo abayobozi b’ingabo zikorera mu karere ka Kicukiro, abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu mirenge igize akarere ka Kicukiro, abahagarariye urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO)mu mirenge y’ako karere baganirira hamwe icyakorwa n’ingamba zafatwa ngo umutekano w’abanyarwanda batuye akarere ka Kicukiro ugumye gucungwa neza.

Iyi nama ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

Mu ijambo ritangiza iyo nama, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yashimiye Polisi y’u Rwanda imbaraga ishyira mu gucunga no kubumbatira umutekano w’abanyarwanda ndetse no mu kurwanya no gukumira ibyaha, asaba buri wese gufatanya na Polisi y’u Rwanda muri urwo rugamba.

Akaba yaragize ati:  "Gucunga no kubumbatira umutekano ntibikwiye guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, ahubwo bikwiye kuba inshingano za buri muturarwanda, kuko iyo uhungabanye, bigira ingaruka mbi kuri buri wese”.

Ndamage yasabye abari muri iyi nama gufatanya kurwanya akajagari mu myubakire ikunze kugaragara mu duce tumwe na tumwe tw’akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yasabye abari aho ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya urusaku rubuza umudendezo abaturage,abafite insengero,  ba nyir’utubari n’inzu z’urubyiniro bagashyira mu bikorwa ibyo basabwa n’amategeko,  bakagabanya urusaku ndetse bagashyira n’ibikuta bitangira amajwi aho bakorera.

Akaba yaragize ati:”Ibikorwa bya bamwe ndetse n’imyemerere y’abandi bishobora gukorwa mu buryo bitabangamira uburenganzira bw’abandi”.

ACP Mwesigye yanasabye abari bitabiriye iyo nama kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’akajagari mu bucuruzi cyane cyane ubukorerwa mu muhanda.

Akaba yaragize ati:” Byaragaragaye ko aba bacururiza mu muhanda badateza akajagari gusa, ahubwo bateza n’umutekano muke mu muhanda. Polisi y’u Rwanda kandi imaze kubona ko muri ubwo bucuruzi ari ho haboneka ubujura, kuko iyo ugeze mu duce bakoreramo haba hari ikivunge cy’abantu, bityo abakora mu mifuka y’abandi bakabyungukiramo, bityo abantu bakibwa ibyabo muri ako kajagari.

Yasoje abasaba gukangurira abakora ubu bucuruzi kugana amasoko yabugenewe, kuko aba bacuruzi bo mu muhanda usanga nabo bakorana igihunga kuko akenshi baba bikanga inzego zishinzwe umutekano.