Abagabo batatu aribo, Badesire Desire, Munyentwali Emmanuel ndetse na Muhindo Kiyoma, ejo tariki ya 9 Nzeri, batawe muri yombi na Polisi ikorera muri ako Karere, bacyekwaho kuba benga inzoga y’ inkorano itemewe n’ amategeko, iyi nzoga kandi itari imenyerewe ikaba izwi ku izina rya Kiboko.
Aba bagabo uko ari batatu, bafatiwe mu Murenge wa Kigarama muri ako Karere, ndetse ubwo batabwaga muri yombi bakaba barasanganywe litiro ziyo nzoga zigera ku 2’500 ndetse zanaje no kumenywa imbere y’ abaturage b’ uwo murenge bari baje kwiyumvira iby’ aba banyabyaha.
Polisi mu Karere ka Kicukiro iratangaza ko mbere yuko aba bagabo bafatwa yari yabanje guhabwa amakuru n’ abaturage bari bamaze gucyeka ko baba koko benga iyo nzoga kandi bazi neza ko itemewe n’ amategeko.
Badesire umwe mu bafashwe ndetse akaba ari na nyiri iyi nzoga yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi, akomeza avuga ko yakoze ikosa ry’ uko atabanjije kumenyesha ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuziranenge ngo kinamuhe uburenganzira bwo kwenga no gucuruza iyo nzoga.
Iyi nzoga, biravugwa ko yaba yengwa hakoreshejwe uruvangitirane rw, amazi, isukari, ingano, amasaka ndetse na Sodium bi- carbonate.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro, Chief Superintendent Fred Ndoli yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru ari nayo yatumye bariya bagabo batabwa muri yombi.
Yavuze ko inzoga nk’ izo zitemewe n’ amategeko ziba zitujuje ubuziranenge, ibi kandi bikaba binabangamira ubuzima bw’ abazinywa.
Sup Ndoli yasabye abaturage gukomeza kugira umuco mwiza wo gufatanya n’ inzego z’ umutekano, bazigezaho amakuru ku bantu baba bacyekwaho kwenga no gucuruza inzoga zitemewe n’ amategeko ndetse n’ ibindi byaha bitandukanye.
Jean de Dieu Kamurase, umukozi mu kigo cy’ igihugu gishinzwe ubuziranenge akaba by’ umwihariko ashinzwe ibijyanye no gusuzuma ibikomoka mu nganda, yanenze kiriya gikorwa, yibutsa ko abifuza gukora imirimo yo kwenga inzoga, bakwiye kugana icyo kigo kugira ngo bagirwe inama.
Kamurase kandi yanashimiye ingamba polisi y’ igihugu yafashe zo gukomeza kurwanya no gukumira inzoga z’ inkorano.
Kinyarwanda
English











