Nyirandikubwimana Dativa w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka kayonza yafashwe akekwaho gushaka gutanga ruswa ku mu polisi kugirango arekure umugabo we wafatiwe mu mukwabo wo ku rwanya abajura n’inzererezi zikora ibikorwa bihungabanya umutekano muri santeri y’ubucuruzi ya Mukarenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nyirandikubwabo yaje kureba umugabo we wafashwe akekwaho ubujura agashaka gutanga ruswa ku bapolisi ku girango arekurwe.
Yagize ati “Yaje gusura umugabo we wafashwe akekwaho ubujura, nyuma yegera abapolisi bari ku kazi abaha ibihumbi 20 000frw ku girango nabo bafungure umugabo we.”
Akomeza avuga ko aba bapolisi bahise babimenyesha abayobozi babo maze Nyirandikubwimana agafatirwa mu cyuho atanga ruswa.
CIP Kanamugire akomeza asaba abaturage kubahiriza amategeko aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa kuko bigira ingaruka ku wabikoze.
Yagize ati “Uretse kuba ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko muge muzirikana ko yonona imiyiyorere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha ndetse ikanamunga ubukungu bw’igihugu”
CIP kanamugire asoza asaba abaturage guhagurukira ku rwanya ruswa batanga amakuru yaho igaragaye.
Yagize ati “Uruhare rwanyu mu kurwanya abakomeje kumunga ubukungu bw’igihugu rurakenewe mukwiye kurushaho kuyirwanya mutanga amakuru y’aho igaragaye binyuze mu guhamagara imirongo itishyurwa yashyizweho cyangwa kwegera inzego z’ubuyobozi zibegereye mukazitungira agatoki.’’
Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











