Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo mu karere ka Kayonza rwafashije umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugeze mu za bukuru utishoboye utuye mu murenge wa Nyamirama.
Nk’uko babitangaza, ibi biri mu byo bakora muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni.
Ku wa mbere tariki 24 Mata uyu mwaka ni bwo uru rubyiruko rwubatse uruzitiro rw’inzu y’uwo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ufite imyaka 61 y’amavuko witwa Mukarusengo Pascasie.
Rwakoze kandi isuku ahakikije urugo rwe, runamuha ubufasha butandukanye burimo ibiribwa n’ibiryamirwa.
Mu ijambo yahavugiye, Umuhuzabikorwa warwo ku rwego rw’igihugu ushinzwe amahugurwa, Jean Bosco Mutangana yagize ati,"Ahazaza heza h’igihugu cyacu harambye hari mu maboko yacu nk’imbaraga n’amaboko byacyo; ariko na none ibyo dukora byose n’ibyo duteganya gukora bigomba gushingira ku cyerekezo cyiza cy’Ubuyobozi bukuru bwacyo bwimirije imbere iterambere, ituze n’umutekano birambye by’abagituye n’abakigenda."
Yakomeje agira ati,"Iki gihugu kiri icyo kiri uyu munsi kubera urubyiruko rugikunda rwakitangiye kugira ngo Abanyarwanda bose bakigireho uburenganzira bungana. Hagat’aho ariko ntitwabura kugaya urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuyobozi bubi ni bwo bwayiteguye bunashishikariza abaturage kuyikora. Twe urubyiruko rw’ubu tugomba kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose; ahubwo tukimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge; kandi tugaharanira umutekano n’iterambere birambye."
Mutangana yibukije abanyamuryango b’iri huriro bagenzi be kubakira ibyo bakora byose kuri izo ndangagaciro no kuzitoza abandi.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, Athanase Mukunzi bifatanyije n’urwo rubyiruko muri ibyo bikorwa byo gufasha Mukarusengo.
AIP Mujawamariya yashimye urwo rubyiruko ku ruhare rwarwo mu kurwanya ibyaha bakangurira abandi kubyirinda no gutangira amakuru ku gihe atuma bikumirwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yashimye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano; wo shingiro ry’iterambere rirambye.
Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko mu karere ka Kayonza, Ntacyonayigize Aimable yavuze ko mu byo bateganya gukora harimo kuvugurura inzu ya Mukarusengo; ibi bikiyongera ku bindi bikorwa by’ubukorerabushake bigamije ahanini gufasha abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango b’iri Huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 100, 000; ariko intego ni ukubongera bakagera kuri Miliyoni bitarenze uyu mwaka. Mu karere ka Kayonza ubwaho hari abarenga 2,000.
Uru rubyiruko ryashyizeho iri huriro mu 2013. Rwibanda ku guteza imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda zishingiye ahanini ku kwirinda ikibi n’igisa na cyo, no gukangurira umuryango nyarwanda kukirinda no gufatanya kugikumira no kukirwanya.
Mu byo uru rubyiruko rukora harimo gusanira amazu abatishoboye, kubishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, no kuboroza amatungo maremare n’amagufi; ubu bufasha bukaba butuma biteza imbere.
Kinyarwanda
English











