Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abantu bamwe na bamwe bagira uruhare mu ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku itariki ya 15 Werurwe bakoranye inama n’urubyiruko rutanga zimwe muri serivisi z’ibigo by’itumanaho zemewe gukorera mu Rwanda (MTN, TIGO na AITEL) rugera kuri 45 rukorera mu murenge wa Mukarange, irukangurira kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Jean Claude, yabwiye uru rubyiruko ko ubuyobozi bushima uruhare rwabo mu iterambere ry’umurenge kuko umuturage ukeneye serivisi z’ibigo by’itumanaho azibonera hafi, anabasaba ko mu byo bakora byose bakwibumbira mu mashyirahamwe, kugirango bashobore guterwa inkunga, kandi bakanitabira gahunda za Leta.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kayonza (DCLO) Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya, yabwiye urwo rubyiruko ko nubwo batanga serivisi nziza bagomba gushishoza igihe bakira amafaranga y’abantu baje kuyabitsa kuri mobile Money, kuko hari abashobora kuza kubabitsaho amafaranga y’amahimbano.
Aha yaravuze ati:”Turabagira inama mwe mwakira mukanatanga amafaranga kuri telefoni gushishoza amafaranga muhabwa n’ababagana, kuko bishoboka ko hari abatekamutwe bashobora kubazanira amafaranga y’amahimbano, mwe mukabaha amazima, mukabimenya bagiye cyangwa namwe ntimubimenye mukayaha abandi baturage baje kubikuza, bityo mukaba muyakwirakwije mu gihugu.”
Yabasobanuriye ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amakorano rigira ingaruka k’uyakiriye no ku bukungu bw’igihugu.
Yaravuze ati:”Umuntu wishyuwe amafaranga y’amahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba ahawe nta gaciro aba afite, kandi ashobora no gutera ihungabana no guta agaciro k’ifaranga ry’igihugu.”
AIP Mujawamariya yasabye uru rubyiruko kandi kuba maso igihe batanga amafaranga, bakirinda ko hari umuntu umenya umubare w’ibanga bakoresha, kuko hagize undi uwumenya yawifashisha mu kubiba amafaranga baba bafite kuri telefone zabo.
Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Bene abo bajura barahari. Umubare w’ibanga ni ibanga nyine nkuko bivugitse, ugomba kumenywa na nyirawo gusa, kuko iyo bene abo bajura bawumenye biborohera kwiba nyirawo.”
Yabasabye kujya bamenyesha Polisi vuba amakuru yose yahungabanya umutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu.
Muri iyo nama kandi, AIP Mujawamariya yaboneyeho umwanya wo gukangurira urwo rubyiruko kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, ibiyobyabwenge, ruswa n’akarengane,ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Urubyiruko rwitabiriye inama rwishimiye ibiganiro bahawe, biyemeza kuba intanga rugero no gushyira mubikorwa ibiganiro bahawe
Kinyarwanda
English











