Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Umuturage yafatanwe inoti 29 z’amafaranga y’amiganano

Uwitwa Gisagara Jean Claude w’imyaka 40 wo mukarere ka Kayonza, umurenge wa Ruramira, akagari ka Nkumba Polisi yamufatanye amafaranga y’u Rwanda y’amiganano inoti 29 z’igihumbi(1,000frw). Yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba  Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu Gisagara yafashwe nyuma y’ubushishozi no gutangira amakuru ku gihe by’umwe mu bakozi b’ikigo cy’itumanaho gikorera hano mu Rwanda utanga serivisi zo kwakira, kubika no kohereza amafaranga wavuze ko Gisagara yaje kumusaba serivisi nyuma yakwitegereza agasanga azanye amafaranga y’amiganano.

CIP Twizeyimana yagize ati:  “Umwe muri bariya bantu batanga serivisi zo koherereza abantu amafaranga no kuyakira ndetse no kuyabika kuri konti z’abakiliya yakiriye Gisagara amusaba kumubikirira amafaranga kuri konti ye iri muri telefoni, amuhaye amafaranga arayitegereza ayagirira amakenga kuko yabonaga adasa n’ayo asanzwe yakira ahita atanga amakuru.”

Gisagara, abashinzwe umutekano mu mudugudu bakimara kumufata bahise bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri sitasiyo ya Ruramira. Mu noti 30 yari afite z’igihumbi  imwe muri izo niyo yari nzima gusa.  

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko hari hasanzwe hari amakuru ava mu baturage avuga ko n’ubundi Gisagara yakekwagaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

 Ati:  “Uyu yari asanzwe yaratanzweho amakuru n’abaturage ko akoresha amafaranga y’amiganano ariko hakabura ibimenyetso, uyu munsi nibwo yagiye kuri uriya  mucuruzi ashaka kubitsa ariya mafaranga kuri telefone ye asanga umucuruzi yamutahuye ,nawe atanga amakuru ku irondo ryumuga ryariri hafi aho bahamagara police baramufata.”

CIP Twizeyimana yakomeje asobanurira abaturage amafaranga y’amiganano agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko atesha agaciro amafaranga mazima, aboneraho gusaba abacuruzi n’abandi baturarwanda kujya babanza bagashishoza igihe babonye amafaranga mashya. Basanga ari amiganano cyangwa bayashidikanyaho bakihutira gutanga amakuru abayafite bagafatwa.

Gisagara yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacya(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama kugira ngo akorerwe dosiye.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).