Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ntizigera ihuga na gato kurwanya abacuruza, abanywa ndetse n’abakwirikwiza ibiyobyabwenge.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y'aho kuri uyu wa 15 Gicurasi, mu karere ka Kayonza umurenge wa Rukara ifashe umuturage arimo atekera kanyanga mu rugo rwe.
Uwafashwe ni Nkurunziza Jean de Dieu w’imyaka 29 y’amavuko wafatanwe litiro 51 za kanyanga akaba yari asanzwe ayenga akanayicuruza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru kuko ariyo yatumye Nkurunziza abasha gufatirwa mu cyuho yenga iki kiyobyabwenge cya kanyanga .
Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rwa Nkurunziza hengerwa kanyanga ikanahacururizwa tujyayo dusanga ayitetse mu gikoni cye, amaze kwarura litiro 51 duhita tumufata n’iyo kanyanga ndetse n’ibikoresho yifashishaga ayenga tumushyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha.”
CIP Twizeyimana yakanguriye abaturarwanda gushyira hamwe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko byagaragaye ko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha nko; gufata ku ngufu, ubujura ,amakimbirane yo mu miryango ndetse no gukubita no gukomeretsa.
Yanaboneyeho umwanya wo gusaba abacuruza bakanenga ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda kubireka kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo zirimo ubukene, gufungwa no gucibwa amande.
CIP Twizeyimana yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage, gutungira agatoki inzego z'umutekano abantu bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera, anakangurira abaturage gukora imirimo yemewe itabangamira umutekano n’umudendezo w’abaturarwanda.
Kuri ubu Nkurunziza yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rukara kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha acyekwaho.

Kinyarwanda
English










