Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Umugabo yafatanwe litiro 60 za kanyanga

Ku gicamunsi cyo kuwa  13Ukuboza, kubufatanye bwa Polisi n’abaturage hakozwe ibikorwa byo guhiga abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano mu karereka Kayonza mu murenge wa Mwiri.

Muri uyu mukwabo mu rugo rwa Ntiyamira Athanase w’imyaka 47  hafatiwe  litiro 60 za kanyanga na litiro 140 z’inzoga z’inkorano zizwi nka“magwingi’’ izi nzoga akaba yarazengaga akanazicuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief  Inspector of  Police (CIP) Theobald Kanamugire yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati ”Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge haba kubuzima bw’ababinywa no k’umutekano w’igihugu, bagafata iyambere mu gutanga amakuru aho babibonye bigakumirwa.”

Izo nzoga  zikimara gufatwa zamenewe mu ruhame, CIP Kanamugire yaboneyeho kwibutsa abaturageko  uretse kuba zangiza ubuzima bw’amazinywa zinahungabanya umutekano w’igihugu.

Yagizeati” Murabizikoaribyontandaroy’ibyahabitandukanyebirimogukubita no gukomeretsa; ubujura ,amakimbirane mu miryango, gufatakungufun’ibindi.”

Yabibukije ko Polisi y’u Rwanda itabirwanya yonyine hakenewe ubufatanye buri muturage ikibazo akakigira icye bigacika.

UmunyamabangaNshingwabikorwa w’umurenge wa Mwiri, Nsoro Bright yashimiye Polisi inama igira abaturage zo kubakangurira kwiteza imbere baharanira kugira ubuzima buzira umuze no gusigasira umutekano.

 Ntiyamira yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)  kugirango akurikiranwe kucyaha cyo gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Ingingoya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko,  ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)