Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Umugabo yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Murwanashyaka Theophile, utuye mu kagari ka  Buhabwa ,mu murenge wa Murundi, akarere ka Kayonza , yafashwe ku itariki 6 Ukwakira uyu mwaka agerageza guha ruswa umupolisi  y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amufashe kurekuza  moto ye RD 684 N yari yafashwe  ihetse inyama kandi bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Murwanashyaka  ufite imyaka 25 ukomoka mu karere ka Ngororero,  yahamagaye uwo mupolisi kuri telefone amubwira ko hari icyo ashaka kumubwira, amusaba ko bahura kugira ngo akimubwire.

IP Kayigi yagize ati:"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze bagihura Murwanashyaka amuhendahendesha  kumuha  ruswa ingana na 20,000 y’amanyarwanda , uwo mupolisi wari wajyanye na bagenzi be, bafatanya kumuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murundi."

IP Kayigi asobanura ububi bya ruswa yagize ati:"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yavuze ko moto cyangwa ibindi binyabiziga bifatwa bihetse inyama mu buryo butemewe n’amategeko  bihagarikwa,  bene byo bakajya kwishyura ku karere amande ateganywa n’amabwiriza yo gutwara izo nyama, nyuma bazana icyerekana ko bishyuye, bagasubizwa ibinyabiziga byabo, ariko inyama zikangizwa kuko uburyo ziba zatwawemo buba butujuje ubuziranenge.

Aha IP Kayigi akaba yagize ati:”Uyu we rero, aho kujya kwishyura yashatse guca ku mupolisi ngo asubizwe moto ye, niko gutabwa muri yombi.”  

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yagize na none ati:" Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha runaka akwiye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe cyangwa agakora ibyo asabwa n’amabwiriza yanyuranyije nayo  aho gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranyije n’amategeko."

Yavuze ko Murwanashyaka agomba gushyikirizwa ubutabera akaba ari bwo bugena ibijyanye n’icyo yahanishwa hakurikijwe amategeko asanzwe ahana uwatanze ruswa kuburyo bimuhamye yahanishwa  igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit) mu bapolisi ubwabo no mu bandi banyarwanda.