Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Umugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Kuwa gatatu taliki ya 16 Ukwakira 2013, mu karere ka Kayonza, umurenge wa Ndego, akagari ka Byimana, umugabo witwa Munyabazungu Nshimiye, w’imyaka 37 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Byatangiye mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira uwa 16 ubwo Polisi ikorera muri uriya murenge, ku bufatanye n’abaturage, yakoraga igikorwa cyo gusaka uwitwa Habumugisha Jean de Dieu  byari bimaze iminsi bivugwa ko acuruza urumogi, aho bamusanganye ibiro 8 byarwo agahita afatwa akajyanwa gufungirwa kuri posite ya Polisi iri aho i Ndego.

Kuwa gatatu tariki ya 16 Ukwakira Habumugisha yiriwe muri kasho ya Polisi, aho  Polisi yari irimo kumukoraho iperereza, maze ku gicamunsi, uwitwa Munyabazungu Nshimiye aza kureba umuyobozi wa posite ya Polisi y’aho i Ndego, aho yaje amuzaniye amafaranga 50 000 kugira ngo barekure uriya Habumugisha bivugwa ko ari mubyara we.

Munyabazungu nawe  yahise afatwa arafungwa, ubu bombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo yab Polisi ya Kabarondo.

Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Senior Superintendent (SSP) Jean Marie Njangwe, aragira inama abaturage ko batagomba  gushukisha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi nabo bagomba kubimenya, ahubwo bakarindira ibyo ubutabera bugenera ababa bakekwaho ibyaha, dore ko biba bitaranabahama.

SSP Jean Marie Njangwe yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi,akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa . Polisi nayo muri rusange ikaba izakomeza gufatanya n’izindi nzego zose kurwanya ruswa kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.