Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi y'u Rwanda yahuguye abazaguhura abandi gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yahuguye abantu 96 bazahugura abandi kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.

Abahuguwe barimo abagore 51 n’abagabo 45; bakaba baturuka mu mirenge ya Mukarange na Nyamirama.

Ubumenyi ku gitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo bwo kuryirinda  babuhawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego muri aka karere.

AIP Mujawamariya yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu; ku buryo kimuviramo cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi.; haba ku mubiri no mu mitekerereze.

Yakomeje ababwira ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga; hanyuma abasaba kujya bakangurira abo mu miryango yabo, ndetse n’abaturanyi babo kutabyishoramo; kandi bagatungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ababicuruza  n’ababikoresha.

Yagize ati,"Uhamwe n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina arafungwa, akanacibwa n’ihazabu. Uwahohotewe bimugiraho ingaruka zitandukanye  zirimo ihungabana, ipfunwe  no gutakaza icyizere cy’ubuzima. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka zaryo; akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kwirinda iryo hohoterwa no gutanga umusanzu mu kurirwanya no kurikumira."

AIP Mujawamariya yababwiye kandi ati,”Iyo habayeho guta inshingano k’umwe mu bashakanye, bikunze kuba intandaro y’amakimbirane; ari na yo rimwe na rimwe avamo ihohoterwa ry’umwe mu bagize umuryango ndetse n’ubwicanyi. Mujye mukangurira abafitanye ibibazo kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure, aho guhohoterana."

Yakomeje ubutumwa bwe ababwira ati," Umuryango urangwamo  ihohoterwa n’amakimbirane ntushobora gutera imbere kubera ko nta mahoro no kujya inama biwubarizwamo. Mujye mukangurira abaturanyi banyu kwitabira umugoroba w’ababyeyi  kuko ukemurirwamo ibibazo bitandukanye."

Yababwiye  ko umuntu ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yagana Sitasiyo ya Polisi imwegereye, cyangwa agahamagara  nimero za  telefone zitishyurwa 3512 na 3029 (Isange One Stop Center).