Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yifatanyije n’abaturage kubakira umuturage utishoboye

Mu rwego rwo gukomeza guharanira imibereho myiza y’abaturage, kuwa kabiri tariki ya 11 Nyakanga Polisi yo mu karere ka Kayonza n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahuriye mu muganda wo kubakira inzu umuturage utishoboye utuye mu mudugudu wa Karama akagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara.

Mu bikorwa byakozwe harimo no kubumba amatafari azakoreshwa muri ubwo bwubatsi, ndetse no gutunda ibiti bizakoreshwa bayisakara.

Nyuma y’uyu muganda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Mukandori Grace, yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yitanga mu bikorwa byo kubabungabungira umutekano, ikanagira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Yavuze ati:”Polisi yacu ni iyo gushimirwa, kuko n’ubwo iba ifite akazi kenshi ko kubungabunga umutekano, n’iyo hari ibikorwa nk’ibi byo guteza imbere abaturage ntidutererana, urugero ni aho yifatanyije natwe kubakira uyu muturage wacu.”

Yakomeje abwira abaturage ko ari abafatanyabikorwa b’umutekano, bityo buri gihe bagomba gushyira imbaraga muri gahunda  y’ijisho ry’umuturanyi kuko ari gahunda iboneye yafasha mu gukumira  ibyaha kandi bagakurikiza gahunda za Leta kuko ziba zatoranyijwe ngo zibateze imbere.

Yanashimiye abaturage bitabiriye uyu muganda, abasaba kurushaho kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko bibafitiye akamaro kanini.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rukara Inspector of Police Edouard Hakizimana, yashimiye abaturage uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha, maze asaba  abari aho kwirinda ibiyobwenge ndetse bakanashishikariza abataje muri uwo muganda guca ukubiri nabyo, kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ibi kandi bikaba uretse kuba bibangamira umutekano binagira ingaruka ku iterambere.

Yagize ati:” Nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kumenya bamwe muri mwe bitwara nabi, mwabona ari abantu bakemangwaho ibyaha cyangwa ibikorwa binyuranyije n’amategeko mukabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.”

IP Hakizimana yabwiye abari aho ko bakomeza gukorana nayo muri byose, haba mu kubungabunga umutekano ndetse no mu bikorwa by’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Mu gusoza, yasabye abayobozi ku rwego rw’imidugudu gukurikirana ko amarondo akorwa neza, bakegera abarara irondo bakumva ibibazo byabo kugira ngo umutekano ukomeze usagambe.