Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yataye muri yombi umugabo witwa Ndahimana Desiré w’imyaka 34 y’amavuko, utuye mu murenge wa Mukarange muri ako karere, akaba yarafashwe akekwagaho kwiba imifuka 33 y’inyongeramusaruro, iyi mifuka ikaba yafatiwe mu nzu ye.
Izi nyongeramusaruro zikaba zari zarahawe amakoperative y’ubuhinzi muri gahunda yari yashyizweho na Minisiteri y’Ubuhinzi, zikaba zarabonywe ku italiki ya 15 Nzeli, muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha Polisi ihuriyeho n’izindi nzego.
Uretse inyongeramusaruro kandi, mu nzu y’uyu mugabo hasanzwemo televiziyo 2, dekoderi 1, utumeza 42 tujyaho televiziyo, telephone 1 ya Samsung, ubu ibyo byose n’uwabifatanywe bakaba bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu gihe hagikorwa iperereza.
Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi arakangurira abafatanyabikorwa ba Polisi gukumira no kurwanya ibyaha ababwira ko bakwiye gukaza umurego ngo bahangane n’ibibazo nk’ibi aho batuye.
Yagize ati:”Iperereza rirerekana ko uyu mugabo n’abandi nkawe twagiye dufata mu bikorwa nk’ibi, basigaye bacukura imyobo ku nzu z’abantu bakinjiramo bakiba, tuzakomeza kubashakisha kandi bazajya bafatwa, ibi ariko bizoroha abaturage nibitabira gufatanya natwe muri byose.”
IP Kayigi kandi yibukije abazajya bibwa kubimenyesha byihutirwa Polisi ibegereye kandi bikamenyeshwa abantu bose muri rusange kugirango sitasiyo za Polisi zindi ziri mu gihugu zigire uruhare mu gufasha abantu kubona ibyo bibwe byihuse
Aha yagize ati:” Ni ngombwa guhita umenyesha Polisi igihe wibwe,hari abantu baza gushakira ibyo bibwe kuri Polisi nyamara batarigeze bayimenyesha ko bibwe, ugasanga bigorana, niyo mpamvu gutangira amakuru ku gihe ari ingirakamaro ku mpande zombi.”
Yahamagariye kandi abaturage kuba ijisho ry’abaturanyi babo, haba ku bikorwa byabo, mu ngo n’ahandi.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











