Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano kurushaho kurwanya ibyaha

Kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba ni bimwe mu ntego za Polisi y’u Rwanda yibandaho ifatanyije n’abaturage.

Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 21 Gicurasi, yahuguye abagize komite zo kwicungira umutekano(Community Policing Committees-CPCs) bahagarariye abandi  bagera kuri 20 baturutse mu mirenge yose y’akarere ka Kayonza.

Aya mahugurwa yabereye ku cyicaro cya Polisi mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange akagari ka Nyagatovu.  Ayoborwa n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Senior Superintendent of Police (SSP) Vital Amza, ari kumwe n’uhagarariye komite zo kwicungira umutekano muri ako karere akaba n’umuyobozi w’akagari ka Nyagatovu Nyirasafari Geltulde.

Bakaba barahuguwe ku kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gusuzumira hamwe uko umutekano wifashe mu tugari twose tugize aka karere, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza yashimiye ba CPCs ku mirimo bakora yunganira inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

SSP Amza yabwiye abagize komite zo Kwicungira umutekano ko bagomba guhora bongera imbaraga mu kazi kabo bakora, barwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri tumwe mu tugari bakoreramo no kujya basobanurira abaturage ingaruka zabyo.

Yakomeje abasobanurira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’inzoga zitemewe, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ndetse n’inda ziterwa abangavu, abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.

Yagize ati “Mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko. Mwe kuko musobanukiwe n’ingaruka zabyo,mufite inshingano zo gukangurira abandi mukorana mugafataniriza hamwe  ndetse n’abaturage kubirwanya. Mukabakangurira kandi kujya batangira amakuru ku gihe y’ababikoresha.”

SSP Amza yagarutse no kunda ziterwa abangavu avuga ko ari ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda, asaba abahagarariye komite zo kwicungira umutekano kugira iki kibazo icyabo bakakirwanya bivuye inyuma.

Yagize ati’’Mukwiye guhagurukira kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu, kuko iyo umwana atewe inda akiri muto bimwicira ejo hazaza ndetse n’ah’igihugu muri rusange. Mukangurira abaturage kudahishira umuntu uhohotera umwana.”

Nyirasafari Geltulde yagize ati “ aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko aduhwituye kuri zimwe mu nshingano zacu mu gukumira no kwicungira umutekano.”

Akomeza avuga ko bagiye kwegera abaturage cyane babigisha kwirinda ibyaha ,batangira amakuru ku gihe k’uwo babona ukora ibinyuranyije n’amategeko.