Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yakanguriye abaturage kwirinda no gufatanya gukumira ihohotera rikorerwa abana

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yakanguriye abatuye akagari ka Mburabuturo, ho mu murenge wa Mukarange kwirinda no gufatanya gukumira icyo ari cyo cyose kibangamira uburenganzira bw’umwana hagamijwe kumurinda ihohorerwa ry’uburyo bwose.

Ibi abatuye aka gace babisabwe ku itariki 15 z’uku Kwezi mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Murekezi Claude.

AIP Mujawamariya yabwiye amagana y’abaturage bitabiriye iyo nama ko umwana ari umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.

Yakomeje ababwira ko kutandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere; kutamuvuza,  kumuvana mu ishuri, kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kwidagadura, kumusambanya, gukuramo inda, kumuta, kumushimuta, kutamubwira ababyeyi be, no kumukubita;  ari ukumuvutsa uburenganzira; kandi ko ibyo byose bihanwa hashingiwe ku ngingo zivuga kuri ibyo byaha ziboneka mu Gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yagize ati,"Ubwumvikane buke mu miryango buri mu bitera abana guhunga iwabo bakajya ku mihanda. Murasabwa kwirinda amakimbirane, intonganya, n’ibindi byatuma abana barutisha iwabo kuba ku muhanda."

Yongeyeho agira ati:"Hari ababavana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo itemewe irimo gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (Bashaka amafaranga). Murasabwa kubyirinda."

AIP Mujawamariya yabwiye abo baturage ko gusambanya abana, kubakubita, n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga n’iz’inkorano zitujuje ubuziranenge nka Muriture; hanyuma abasaba kutazinywa no gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo batungira agatoki Polisi ababikora.

Yabasabye kandi gutangira ku gihe amakuru y’ahagaragara ihohotera rikorerwa abana bahamagara Polisi y’u Rwanda kuri nimero ya telefone utishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).

Muri iyo nama hatowe kandi  Komite ishinzwe kurengera umwana ku rwego rw'akagari; ibi bikaba bizanakorwa ku rwego rw'imidugudu.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange (Murekezi) yashimye Polisi ku butumwa yagejeje ku batuye akagari ka Mburabuturo bwibanze ku kubashishikariza no kubakangurira kwirinda no gufatanya gukumira ihohotera rikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo n’imiryango; kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

Murekezi yabasabye kandi gukora neza amarondo, gutangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Abo baturage bashishikarijwe kandi gusezerana imbere y’amategeko. Basabwe kandi  kwirinda ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo  n’ubusinzi kuko biri mu bitera amakimbirane hagati y’abashakanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.