Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yahuguye abayobozi bo mu nzego z’ibanze barenga 50 ku gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yahuguye abayobozi bo mu nzego z’ibanze barenga 50 bo mu mirenge ya Gahini na Kabarondo  ku  gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu bahuguwe harimo  abashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri iyi mirenge  yombi, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari , abahagarariye abafite ubumuga,  abahagarariye Inama y’abagore, abahagarariye urubyiruko, Abajyanama b’ubuzima, n’abashinzwe kunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO).

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abarenga 50. Abo mu murenge wa Gahini bagera kuri 27 bahuguwe ku wa 27 Mata uyu mwaka; naho  abangana batyo bo mu wa Kabarondo bahuguwe ku munsi ukurikiraho (28 Mata).

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonile Mujawamariya yababwiye ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umuntu; haba ku mubiri, mu ntekerezo, ku myanya ndangagitsina, no ku mutungo;  ku buryo icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi; haba mu gihe kigufi, igihe kirekire, cyangwa burundu.

Yavuze ko mu biritera harimo ubujiji, ubusambo, irari, ubusinzi, gusesagura umutungo, kutubahana hagati y’abashakanye, no kunywa ibiyobyabwenge.

Yongeyeho ko iryo hohotera rikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; hanyuma asaba abo bayobozi mu nzego z’ibanze bitabiriye ayo mahugurwa y’umunsi umwe gukangurira abantu kutabyishoramo; kandi bagatungira agatoki Polisi y’u Rwanda ababicuruza  n’ababikoresha.

AIP Mujawamariya yagize kandi ati,"Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina arafungwa, akanacibwa n’ihazabu; mu gihe uwarikorewe bimugiraho ingaruka zirimo ihungabana, ipfunwe, gutakaza icyizere cy’ubuzima no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka z’icyo cyaha; akaba ari yo mpamvu musabwa gushyira imbaraga mu kwigisha abo muyobora n’abo muhagarariye kukirinda no gufatanya kugikumira."

Yababwiye ko umuryango urangwamo ihohotera n’amakimbirane udashobora gutera imbere kubera ko nta mahoro no kujya inama biwubarizwamo; maze abasaba gukangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi  kugira ngo baganire ku bibazo abantu bafitanye, babishakire umuti urambye.

Yabibukije ko umuntu wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, cyangwa ufite amakuru ajyanye na ryo yagana Sitasiyo ya Polisi imwegereye; cyangwa agahamagara Polisi y’u Rwanda kuri nimero za  telefone zitishyurwa 3512 (Ishami ryayo rishinzwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana) na 3029 (Isange One Stop Center).